Print

Umusore na mushiki we baciye agahigo ko kuba abantu ba mbere ku Isi bagiye kurongorana mu buryo bwemewe

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2021 Yasuwe: 4270

James Banes w’imyaka 41 na mushiki we Victoria Banes w’imyaka 38 bahawe uruhushya n’umucamanza rukaba ari urubanza rwari rumaze imyaka 10. Aba bavuga ko babikoreye abarenga ama miliyoni babayeho mu bwoba kandi bakundana, aba iyo baza gutsindwa urubanza bari bafite ibyago ko bashobora gufungwa imyaka 15.

Aba kandi mu byishimo byinshi bamaze gutsinda urubanza bifatiye ku gahanga ubutegetsi bavuga ko bwangije imisoro myinshi, mu manza z’amafuti zo kubarwanya. Benshi bumvise inkuru y’aba babiri bahise bemeza ko ari bo bantu ku isi bashize isoni kurusha abandi.

James Banes aganira n’itangazamakuru nyuma y’urubanza yavuze ko kuba bagiye kubana kandi bava inda imwe atari ubwa mbere bibayeho ndetse byatangiye kera cyane, uyu avuga ko Adam na Eva aribo babikoze bwa mbere kandi ko iyo batabikora ikiremwamuntu kitari kubaho ngo bigere aho bigeze ubu.

Muri leta ya New Jersey ubusanzwe hari hemewe gushyingiranwa hagati y’ababyara none ubu bamaze kwemerera n’abavukana mu nda imwe kuba babana muburyo bwemewe n’amategeko.

Banes watsinze urubanza nawe akomeza yibaza impamvu umuntu ashobora kwemererwa kurongora mubyara we ariko ugasanga atemerewe mushiki we, yumva ko ari amafuti ndetse n’amategeko apfuye.Aba ngo bateganya gukora umuryango munini kandi wishimye bishingiye kuri ubu bwigenge bushya babonye.