Print

Bijoux wamenyekaniye muri Filime ya Bamenya yasabye Papa Sava ko yamurongora

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2021 Yasuwe: 4945

Muri iki kiganiro Bijoux yavuze ukuntu yahuye na Papa Sava bwa mbere ndetse anahishura kuva kera yamukundaga akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntabwo yigeze abyitaho cyane.

Mu gutangira iki kiganiro, Bijoux yavuze ko yahuye na Papa Sava bwa mbere mu mwaka wa 2016 aho bahuriye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime ya Seburikoko. Bijoux yavuze ko icyo gihe yabonaga Papa Sava yiyemera ndetse atanavuga menshi akabifata nkaho yirata gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nuko ubucuti bwabo bwagiye bukura, Bijoux yaje gusanga Papa Sava atiyemera nkuko yari yarabimukekeye.

Bijoux yakomeje avuga ko kuva kera yakunze Papa Sava ndetse akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntiyabiha agaciro cyane ahubwo we akamufata nk’inshuti ye bisanzwe.

Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane kandi Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora dore ko afite amafaranga kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kurongora. Ibi Bijoux yabisabye Papa Sava nyuma yuko hashize igihe kinini Papa Sava aterekana umukunzi we.

Mu gusoza ikiganiro, Bijoux yavuze ko hari ibintu byinshi akundira Papa Sava birimo gutuza no gukora ibintu ku murongo. Bijoux kuri ubu wambitswe impeta n’umusore bakundana yavuze ko nawe ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba icyorezo cya Covid-19 nikigabanya ubukana ubukwe bukemererws kuba, ubwe nabwo buzahita buba.