Print

Umusore yakoze benshi ku mutima nyuma yo kugurira umubyeyi we imodoka y’ubwoko bumwe n’iye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2021 Yasuwe: 4073

Aya mafoto yayashyize kuri Twitter avuga ko ashimira Imana yamushoboje kuba yabashije kugura imodoka ye n’iy’umubyeyi we wamureze kugeza ubwo ateye imbere.

Uyu musore yavuze ko ari Hyundai nshya yakozwe muri uyu mwaka mu butumwa yashyize kuri Twitter kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka.

Uyu musore ukoresha amazina ya Jalen Tyrone kuri Twitte,igihugu akomokamo ntabwo cyavuzwe gusa yashimiwe na benshi kuba yibutse gushimira umubyeyi we.

Muri iyi tweet yakunzwe n’abantu barenga ibihumbi 80 abasaga ibihumbi 6 bakayisangiza abandi,uyu musore yagize ati “Naguze imodoka ya mama n’iyanjye za Hyundai 2021 zisa.Byose kubera Imana.”

Bamwe mu bashimiye uyu musore harimo uwagize ati “Wakoze neza….Ntewe ishema cyane nawe ndetse na mama wawe.”

Undi yagize ati “Ni ikibazo cy’igihe gusa,nanjye mama azayibona ibihe nibigenda neza.”

Undi ati “Inseko ya mama we irabigaragaza,nkunda mama.”

Benshi bifurije uyu musore umugisha barimo n’uwamubwiye ati “Imana ikomeze kugufasha ukomeze kumukorera byinshi.Ababyeyi bakwiriye byinshi.”