Print

US yemeye kwicara ku meza na Iran kubera impamvu ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2021 Yasuwe: 1430

Muri ayo masezerano yashyizweho umukono mu 2015, Iran yasezeranyije kugabanya gahunda yayo ya nikleyeri nayo igakurirwaho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Ariko Donald Trump wahoze ari Perezida yakuye Amerika muri aya masezerano mu mwaka wa 2018, bituma Iran igabanya ku byo yari yiyemeje.

None ubu Amerika yamenyesheje ko ifite ubushake bwo gusubira muri ayo masezerano, muri iki gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden.

Ku wa kane, ubutegetsi bwa Biden bwatangaje ukwiyemeza kongera kuganira na Iran kwa mbere guhamye cyane kugeza ubu, muri ayo masezerano azwi nka ’Joint Comprehensive Plan of Action’ (JCPOA).

Ned Price, umuvugizi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika, yavuze ko Amerika yemeye ubutumire bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) bwo guhura na Iran mu biganiro.

Enrique Mora, umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru wa EU, wemeye gutumiza ibyo biganiro, yavuze ko iki ari "igihe gikomeye" kuri ayo masezerano.

Leta ya Iran ntabwo irasubiza mu buryo bweruye kuri icyo gitekerezo cy’isubukurwa ry’ibiganiro cyatanzwe na EU.

Ariko, mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif yaciye amarenga ko igihugu cye cyakurikiza byuzuye ibikubiye muri ayo masezerano ari uko gusa ibihano by’Amerika bivanyweho.

Bimeze gute muri iki gihe?

Iran yongereye igitutu ku butegetsi bwa Biden, ikangisha ko mu minsi iri imbere izabuza ubugenzuzi bw’amahanga ku hantu ikorera ibikorwa bya nikleyeri niba Amerika idakuyeho ibihano yayifatiye.

Iran ivuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro. Imaze igihe yongera ububiko bwayo bwa uranium itunganyije.

Iyi uranium itunganyije ishobora gukorwamo ingufu z’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi), ariko ishobora no gukorwamo ibisasu bya nikleyeri.

Mu gusubiza Iran, Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo by’i Burayi - Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage - byasabye Iran kwirinda kuburizamo ubugenzuzi ku ho ikorera ibikorwa bya nikleyeri.

Byayiburiye ko ibyo iteganya gukora "byayikoraho".

Ku wa kane, ibyo bihugu bine byavuze ko bihuriye ku kwiyemeza ko Iran idashobora "na rimwe gukora intwaro kirimbuzi ya nikleyeri".

BBC