Print

Umunyeshuri w’umukobwa yafatanywe imbunda ku ishuri agiye kurasa umwarimu wafashe umukasi akamwogosha umusatsi

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2021 Yasuwe: 5826

Uyu mukobwa w’umunyeshuri yafashwe ubwo yari yinjiye mu ishuri afite iyi mbunda mugikapu yayivanze n’amakayi.

Kugirango uyu mukobwa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umunyeshuri bicarana ku ntebe imwe, wavuze ko uwo bigana afite ikintu kimeze nk’imbunda.

Bakimara gukeka ko uyu mukobwa afite imbuga bahise bitabaza ubuyobozi bw’ikigo, buje gusaka yambunda bayisanga mu gikapu cy’uyu mukobwa.

Uyu munyeshuri wo mugihugu cya Nigeria yahise ashyikirizwa polisi itangira kumuhata ibibazo , abazwa aho yakuye iyo mbunda nicyo yagombaga kuyimaza ku ishuri.

Uyu mukobwa yatangaje ko iyi mbunda yari yayizanye ashaka kurasa umwarimu umwigisha, avugako impamvu yashaka kumurasa ari uko yamwogosheye umusatsi akamucamo uruhara mu mutwe.

Kuri ubu uyu munyeshuri arafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda muburyo bunyuranyijwe n’amategeko no gushaka kwica umuntu.