Print

Umugore wakoze ubukwe habura amasaha 18 agapfa yateye benshi agahinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2021 Yasuwe: 4268

Gusa kuba uyu mugore yari arwaye cancer ntibyabujije uyu mugabo gukomeza kumukunda ndetse akamukomeza, kugeza naho amusabye ko bazabana. aba bahuriye mu birori byo kubyina mu mwaka wa 2015 bari biteguye kubana ubuziraherezo ndetse bakazakora umuryango mwiza kugeza mukwa 12, 2016 ubwo bombi bamenyaga ko uwo mugore heather arwaye kanseri y’ibere.

Ibyo byose ntibyabujije David gukomeza gukunda heather kugeza naho amwambitse impeta y’urukundo, icyakora ibyishimo byaje kuzamo kidobya ubwo umuganga wavuraga Heather yavuzeko kanseri imugeze kure kuko yemeje ko uburozi bwiyo kanseri bwari bugeze mu bwonko, bityo ko atashoboraga kuzayirokoka.

Nyuma yo kumenya aya makuru aba bahisemo gushyiranwa umugore ari mu bitaro ndetse nyuma y’amasaha macye ubuzima bwe buhita bumererwa nabi araremba cyane, ntibyarangiriye aho kuko uwo mugore yaje no gupfa mu masaha yakurikiye.

Ajya gupfa yabwiye David ati: “mu buzima bwawe uzahore urwana urugamba” mu by’ukuri abumvise inkuru y’urukundo rw’aba babiri bashimiye David ku kuba byibuze yarasezeye ku mukunzi we neza ndetse akamuha n’imperekeza y’urukundo rutavangiye.