Print

Abagore babiri bakiri bato bihinduye nk’abakecuru kugira ngo bahabwe urukingo rwa Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2021 Yasuwe: 3181

Aba bagore banenzwe cyane na Polisi ubwo bageraga kuri site ya convention center iherereye Orange County muri Leta ya Florida bigize abakecuru kugira ngo bahabwe uru rukingo,kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Dr. Raul Pino n’sihami rishinzwe ubuvuzi muri Florida batangaje uko byose byagenze kuwa Kane mu gitondo mu kiganiro n’abanyamakuru.

Dr. Raul Pino yavuze ko aba bagore bageze kuri Orange County Convention Center biyambitse nk’abakecuru “bambaye ingoferi,amakoti yo kwitwikira,amadarubindi n’ibindi bitandukanye ngo biyoberanye.

Guverineri wa Florida,Ron DeSantis yifuje ko uru rukingo rwahera ku bafite imyaka 65 kuzamura kuko aribo bashegeshwe na Covid-19,ariyo mpamvu aba bagore biyoberanyije ngo baruhabwe.

Amatariki y’amavuko yari ku byangombwa byabo byo gutwara ibiziga yari atandukanye n’ayo bakoresheje biyandikisha gufata uru rukingo nkuko ibiro bya Sheriff byabitangaje.

Amashusho yasohowe na polisi yagaragaje aba bagore bambaye imyenda yo kwiyoberanya isanzwe imenyerewe ku bakecuru muri US.

Umuyobozi yumcikanye ababwira ati “Muze ibyo mwakoze?mwibye urukingo rw’umuntu wari urukeneye kubarusha,ubu ntimuzabona urwa kabiri.Dtaye umwanya turi muri ubu bujiji bwanyu,kwiba no kwikunda.”

Aba bagore bageze kuri site bafite amakarita yo gukingirwa byatumye bahita bahabwa uru rukingo rwa mbere baza gufatwa barangije.

Dr Pino yavuze ko atari ubwa mbere abantu babeshye imyaka ngo bahabwe urukingo ndetse avuga ko bashobora kuba ari benshi kurusha uko babitekereza ariyo mpamvu hagiye kuzajya habaho gusuzuma byimazeyo.