Print

Umugabo umaze kubyara abana 17 kubagore batandukanye babirabura, yakoze ubukwe n’abagore 4 b’abazungu

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2021 Yasuwe: 4240

Maro ni umunya Cote d’Ivoire ariko afite ubwenegihugu bwa Senegal

Nkuko yabitangajrije ikinyamakuru, Senego News, uyu mugabo yahamijeko amaze guca agahigo yari haye ko kubyara abana benshi kubagore batandukanye baturuka kumugabne w’afurika none ubu akaba agiye gukurikizaho abagore b’abazungukazi baturuka iburayi na Amerika.

Yagize ati “Gahunda nari nari haye ku bagore bo kumugabane wacu nayigezeho, ubu nerekeje iburayi ndetse namaze no gukora ubukwe n’abagore 4”

Yakomeje agira ati “Niba ufite gahunda yo kurenganya imfubyi, uzashake umugore umwe, ariko niba wumva uzita kubo wabyaye shaka abagore wumva ushoboye. Gira babiri, batatu, cyangwa bane, ariko ubikore utinya kugira uwo ubangamira muri abo bagore, ngomba gushaka abagore nshaka kandi nzashobora gufasha ”.

Nkuko yabigaragaje mu mafoto atandukanye,Makihete Maro yamaze gushakana n’abagore 4 b’abazungukazi, bose avugako bakomoka ku mugabane w’iburayi.

Maro yavuze ko yishimiye gukorana ubukwe n’aba bagore ndetse akaba yarahise abinjiza idini ya isilamu ndetse bose barabyemera kuko avugako idini ya isilamu yemera ndetse igashyigikira gushyingiranwa kw’abagore benshi ku mugabo umwe.

Akomeza avugako intego ye ari ugushaka abagore benshi b’ababazungukazi kuburyo nabo azababyaza abana barenga 17 asanzwe afite yabyaranye n’abagore b’abanyafurika.