Print

Lionel Messi arashinjwa guteza umwuka mubi mu rwambariro rwa FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2021 Yasuwe: 2682

Uyu mukino watumye Lionel Messi arakara cyane ndetse yitwara nabi mu rwambariro byatumye bagenzi be nabo barakara cyane.

Ikinyamakuru Sport cyavuze ko uburakari bwa Lionel Messi nyuma y’uriya mukino wabaye kuwa Kabiri bwateye ubwoba cyane bagenzi be bituma bamurakarira.

Messi w’imyaka 33 yasuhuje benewabo bo muri Argentina barimo Mauro Icardi, Leandro Paredes n’umutoza Mauricio Pochettino ariko yanga kubareba mu maso.

Umwuka ntabwo ari mwiza muri FC Barcelona kuko no mu kibuga Pique yagaragaye ari gushwana na Antoine Griezmann ndetse banatukana ku babyeyi.

Hari amakuru avuga ko Pique na Busquets bashatse kuganira na Lionel Messi ku mwuka uri mu ikipe ariko akabyanga cyane ko ngo atarabasha kwakira uku gutsindwa kubaganisha ku gusezererwa rugikubita muri UEFA Champions League.

Nubwo muri UEFA Champions League ya 2017 ikipe ya FC Barcelona yasezereye PSG iyitsinze ibitego 6-1 mu gihe umukino ubanza iyi kipe yo mu mujyi wa Paris yari yatsinze ibitego 4-0,abakurikirana ibya ruhago bemeza ko ikipe ya Koeman yashize.

Byitezwe ko Messi azasohoka muri FC Barcelona mu mpera z’uyu mwaka aho ashobora kwerekeza muri PG cyangwa Manchester City.