Print

Reba ubwiza bw’abakobwa 37 batsinze amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2021 Yasuwe: 4543

Aba bakobwa batoranyijwe n’akanama nkempurampaka kagizwe n’abagore batanu aribo Miss Mutesi Jolly, Mudakikwa Pamella, Emma Claudine Ntirenganya, na Michelle Iradukunda.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 amajonjora y’ibanze yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abakobwa bohereje amashusho basubiza ibibazo bari babajijwe.

Emma Claudine yavuze ko babanje kureba ubwiza nyuma bakurikizaho, ibitekerezo byabo.Mu bakobwa bagera kuri 413 bitabiriye amajonjora y’ibanze 37 ni bo bemerewe gukomeza barimo babiri bonyine bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abo ni: Akaliza amanda, Akaliza Hope, Akeza Grace,Dorinema Queen, Gaju Evelyne, Ingabire Esther, Ingabire Grace, Ingabire Honorine, Isaro Benita, Ishimwe Sonia, Kabagema Railla, Karera Chris.

Kayirebwa Marie Paul, Isheja Kayitare Morella, Mbanda Godwin Ester, Mugabe Sheilla ,Mugabekazi Asma, Musana Hence Teta Musango Natalie, Mutesi Dorine.

Muziranenge Divine, Teta Cynthia, Teta Ralissa Keza, Ufitinema Beriline,Umunyana Divine, Umunyurwa Melissa, Umutesi Rea, Umutoni Witness, Umutoniwase Sandrine,Umwaliwase Clodette, Umwali Diana,Uwankunsi Nkusi Linda, Uwase Aline, Uwase Kagame Sonia, Uwase Phiona, Uwera Aline na Uwimana Clementine.

Tariki 03 Werurwe 2021 aba bakobwa bose bazahurizwa mu mwiherero w’iminsi itatu aho tariki 06 uko kwezi hazatorwa 20 bazakomeza bagatorwamo nyampinga w’u Rwanda 2021.

Akeza Grace afite imyaka 20 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Umujyi wa Kigali


Isaro Rolitha Benitha ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 20 yasoje amashuri yisumbuye


Ishimwe Sonia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 18 yasoje amashuri yisumbuye


Kayirebwa Marie Paul ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 24 yarangije amashuri yisumbuye


Uwimana Clementine afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Intara y’Amajyepfo


Uwase Aline ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 22 yarangije Kaminuza


Uwankusi Nkusi Linda ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye


Teta Cynthia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza


Muziranenge Divine ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye


Mbanda Godwin Esther ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 18 yarangije amashuri yisumbuye


Akaliza Hope afite imyaka 20, yarangije amashuri yisumbuye ahagarariye Intara y’Uburasirazuba