Print

Seif Bamporiki wari umukuru wa RNC yarasiwe muri Afurika y’Epfo arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2021 Yasuwe: 5352

Amakuru avuga ko Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya ejo ku cyumweru muri Cape Town. Ntibizwi neza niba yishwe ku mpamvu za politiki.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga.

Nta muntu urafatwa kugeza ubu kubera ubu bwicanyi.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki - usanzwe ufite iduka ry’ibitanda - yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse anajyana na Bamporiki n’uwo bakorana mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Bahageze, umukiliya bivugwa ko yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

Abantu babiri ibtwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru

Ukorana na Bamporiki wari mu ikamyoneti inyuma, yahise ahunga ajya gutabaza nk’uko Mutabazi abivuga.

Nyanga ’township’ hazwiho kuba hamwe mu hantu haba ubugizi bwa nabi cyane muri Africa y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko hari ubwo ari ho hagira umubare munini w’abantu bishwe ku mwaka.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga - nawe uri mu bashinze RNC - mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

Mu 2019 Camir Nkurunziza, umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,nawe yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Bamporiki yari afite umugore n’abana batatu.

Umuvugizi w’iri shyaka avuga ko Bamporiki ari mu bayoboke batangiranye na RNC, mu myaka micye ishize nibwo yatorewe kuba ukuriye abayoboke ba RNC muri Africa y’epfo.

BBC