Print

Abakinnyi bari birengeje umusifuzi wakuyemo igitego bari bagiye gutsinda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2021 Yasuwe: 3202

Mu mukino wo kuri iki cyumweru iyi kipe yakinaga na Toluca kuri stade ya Azteca Stadium mu mujyi wa Mexico,uyu musifuzi yahagaze mu rubuga rw’amahina umukinnyi wa Cruz Azul arekura umuzinga w’ishoti waganaga mu izamu,uyu musifuzi agiye kuwuhunga umukoraho icyashoboraga kuba igitego aragikumira birakaza aba bakinnyi bamwuzuraho bamubwira nabi ariko yemeza ko umupira ugomba guterekwa imbere y’izamu.

Nubwo Cruz Azul yahuye n’uruva gusenya iki gitego cyayo nticyinjire,yabashije gutsinda uyu mukino ibitego 3-2 ibasha kugira intsinzi ya 5 muri shampiyona ya Mexico, Liga MX.

Uyu musifuzi yakuyemo iki gitego ubwo umukinnyi witwa Luis Romo yateraga ishoti rikagarurwa n’umutambiko w’izamu hanyuma usanga mugenzi we witwa Jonathan Rodriguez nawe arekura irindi shoti rikomeye ryaganaga mu izamu,nibwo uyu mupira wakoze ku kaguru k’uyu musifuzi ujya hanze gato y’izamu.

Nyuma y’ibyari bibaye,umusifuzi yahise yemeza gutereka imbere y’izamu nyamara itegeko rivuga ko igihe umusifuzi akoze ku mupira akabuza amahirwe ikipe yari iwufite ahagarika umukino agasubiza umupira abari bawufite bakawutangiza.