Print

Rwanda:Bavukanye ubumuga bumeze kimwe kandi baravutse mu bihe bitandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2021 Yasuwe: 2964

Aba basore babiri bakwirakwijwe mu mashusho ku mbuga zinyuranye za internet ndetse byatumye benshi bicwa n’agahinda gakomeye kubona ubumuga nk’ubwo bwibasira umuryango abana bose bakabuvukana. Uko bigaragarira amaso aba basore bararemerewe cyane ndetse baruhijwe n’ubu bumuga mu myaka yose bamaze ku Isi.

Aba basore umuto yitwa Moses, mu gihe mukuru we bahuje yitwa Paul, aba uko ari babiri bahuye n’ikibazo gikomeye kuva bakivuka kuko urutirigongo rwabo rwaje rugoramye, bivuze ko badahagaze neza nkuko abandi bantu baba bateye ahubwo bameze nk’abahetse inyonjo nyamara siko bimeze. Ubu burwayi bwitwa Scoliosis uburwaye aba afite agatuza n’umugongo bibyimbye kuburyo ubona ko ari ibintu bibangamiye nyir’ubwite cyane.

Kimwe mu bitangaje nuko uyu mwana mukuru yavukanye ubu burwayi mu gihe murumuna we bwamufashe agize imyaka 8 ubwo yigaga mu mashuri abanza. Uyu muto ngo byatumye ahita areka ishuri kubera ko nyina atari kubona amafaranga yo kubavuza ndetse nayo kubishyurira ishuri. Ibi kandi nkaho bidahagije se w’aba bana akimara kubona uburwayi bafite ngo yahise ahunga ata urugo, umugore abasigarana wenyine.

Aba bana bo bavuga ko kuba bararetse ishuri, aribwo banezerewe cyane kuko bakiga bahuraga n’akaga ko kuba abandi baririrwaga babasesereza babagereranya n’inyamaswa kubera imiterere y’umubiri wabo. Abaturanye babo bo ngo bavugaga uburwayi bafite ari imyuka mibi ikomoka kwa shitani bigatuma babuza abana babo kwegera aba basore babiri ngo batazabanduza.

Kugeza n’ubu aba bana baba bigunze cyane kuko abandi babashyira mu kato ndetse ntibashake gukina nabo.Aba bana akaba ari abo mu Rwanda nubwo akarere n’Intara batuyemo bitabashije kumenyekana.