Print

Rayvanny yahishuye inzira iteye agahinda yanyuzemo mbere yo kwinjira muri Wasafi

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2021 Yasuwe: 723

Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu muziki wa Africa Raymond Shaban Mwakyusa ariko wamamaye nka Rayvanny,yavuze ukuntu yageze i Dar Es Salaam avuye Kigoma agiriwe neza n’umushoferi mukuru bahuriye mu muhanda,akamusaba ubufasha bwo kumutwara mu ikamyo maze aramwemerera nubwo byaje kurangira imyambaro ye ihangirikiye cyane kubera amavuta yayimenetseho ku buryo byamugoye cyane.

Nyuma y’uko imyenda yangiritse cyane yaje kuza guhura n’ubuzima butamworoheye kubera yasigaranye gusa imyenda ibiri,ku buryo byamugoye amaze kugera i Dar Es Salaam, nubwo nyuma yaje kwinjira mu muziki afashijwe kugera muri Wasafi Classic Baby inzu itunganya umuziki y’umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzania witwa Diamond Platnumz.

Gusa we nubwo atavuga uwo mushoferi uwo ariwe, ahamya ko iyo nzira yamugoye cyane akemeza ko ari yo yamufashije kugira kwihangana kugeza ubwo yahuye n’umukozi ushinzwe kureberera inyungu z’umuririmbyi Diamond Platnumz witwa Babu Tale akamwinjiza mu nzu yaje kumugira umuhanzi uzwi ku rwego rwa Africa.