Print

Lukaku yahishuye inama nyina yamugiriye mbere yo guhura na AC Milan ya Ibrahimovic baherukaga gushwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2021 Yasuwe: 2217

Mu mukino wari wabanje guhuza aya makipe muri ½ cya Coppa Italia,warangiye Inter Milan isezereye AC Milan ariko icyagaragaye cyane muri uwo mukino nuko Zlatan Ibrahimovic yatukanye na Romelu Lukaku bigera ubwo uyu munya Sweden amututse ku mubyeyi ndetse byageze aho bivugwa ko yamututse ku ruhu.

Muri uyu mukino,Ibrahimovic yamwise indogobe ndetse anamubwira kugenda agahamagara umubyeyi we byatumye Lukaku amusaba ko bajya mu nzu bakarwana.

Lukaku watsinze igitego akanatanga umupira uvamo icya mbere cyatsinzwe na Lautaro Martinez,yavuze ko nyina Adolphine wababajwe nibyo Zlatan Ibrahimovic yakoze,yamusabye kugenda agakora ibishoboka byose kugira ngo amwihorereho.

Zlatan Ibrahimovic yaje guhabwa ikarita y’umutuku muri uyu mukino Inter yatsinze AC Milan ibitego 2-1 muri Coppa Italia iranayisezerera gusa Zlatan wari washyushye mu mutwe yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo guhabwa amakarita 2 y’umuhondo.

Kugeza ubu Inter Milan iri ku mwanya wa mbere n’amanota 53 mu gihe AC Milan iyikurikiye ifite amanota 49,ikaba iri gushaka igikombe cya Serie A iheruka 2010.

Lukaku ubu niwe uyoboye ba rutahizamu mu Butaliyani kuko afite 17 mu gihe Cristiano Ronaldo ariwe umukurikira na 16.


Comments

Nshuti jean Paul Enero 23 February 2021

AC Milan ifite 49 ntago Ari 59 ubwo yaba Ari iyambere rero hindura


jean paul 23 February 2021

AC Milan ifite 49 ntago Ari 59