Print

Umunsi Padiri Ubald yari kuzashyingurirwaho wahinduwe

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2021 Yasuwe: 3005

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba ari n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangungu Musenyeri Hakizimana Celestin, hatangajwe ko umunsi wimuwe bitewe n’impamvu zitunguranye.

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagiye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Mutarama 2020, mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko yari asanzwe abikora. Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z’indege.

Yaje kwandura kiriya cyorezo, akimarana igihe kinini, gikira kimusigiye indwara y’ibihaha ari yo yamuhitanye.

Ku wa 27 Mutarama 2021, habaye misa n’amasengesho yo kumusezeraho bikozwe n’inshuti n’abavandimwe be mu Mujyi wa Salt Lake, muri Amerika.

Ubald Rugirango yari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Mushaka, gusengera abarwayi aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bakize, akaba yari n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.