Print

Umuhinde w’Umunyarwanda yahishuye uburyo abantu bamwibeshyaho bakamutuka baziko atabumva

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2021 Yasuwe: 2756

Uyu muhinde w’imyaka 53 y’amavuko aganira na ISIMBI TV yatangiye avuga ko amaze imyaka myinshi mu Rwanda ko kandi n’abasekuruza be bageze muri iki gihugu cyera cyane.Ati”numva bavuga ko ba sogokuru bageze mu Rwanda hagati yo mu mwaka wa 1908 n’uw’1910,Navukiye I Byumba ndetse nzi ikinyarwanda cyane”

Muhamed avuga ko kandi bafite amasambu menshi mu majyaruguru yu Rwanda, avuga ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko abantu bakunze kumwibeshyaho bazi ko atazi ikinyarwanda, bakamutuka .Ati:”Barantuka bibwira ko nta Kinyarwanda nzi”

Abajijwe niba azi imigani ,yavuze ko azi imigani myinshi y’imigenurano.Ati”biterwa n’ikiganiro turimo ,ariko njyewe iyo nshaka kuzimiza umuntu simubwira ibintu mu buryo bwa direct,nkoresha imigani cyane.”Burya kwambara ikanzu si uko uri padiri”.

Muhamed yasoje ikiganiro abazwa gusubiza bimwe mu bisakuzo binyuranye bya Kinyarwanda gusa ntiyabashije kubitahura.