Print

Umunyarwandakazi ufite imiterere y’umubiri idasanzwe ’Yolo The Queen’ akomeje guhogoza icyamamare muri muzika ku Isi ’Drake’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2021 Yasuwe: 6246

Umubano hagati ya Drake ukomeje gufata indi ntera dore ko ku munsi w’ejo ubwo Yolo The Queen yagarukaga ku rubuga rwa instagram dore ko hari hashize amezi asaga abiri uyu mukobwa atagaragara kuri uru rubuga ndetse nta n’ifoto ashyiraho.


Drake ni umwe mu bashimishijwe no kugaruka kwa Yolo The Queen kuri instagram ndetse aciye no mu handikirwa ubutumwa (inbox) yandikiye Yolo The Queen amagambo agira ati « It’s been so long u disappeared » bisobanuye mu kinyarwanda ngo ’Hashize igihe kinini warubuzeho’, bigaragaza ko yari amukumbuye cyane.

Yolo The Queen yaherukaga gushyira hanze amafoto ye kuri instagram mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo gusa kuri ubu yongeye kugaruka kuri instagram aho yashyize hanze amafoto atandukanye harimo n’aya akurikira:





Kugira ubwiza burangaza benshi ndetse nimiterere ikurura benshi bigahuzwa no kwibanda mugukoresha imbuga nkoranyambaga nibyo byatumye umukobwa uzwi nka YOLO THE QUEEN ku mbugaze nkoranyambaga agaragarizwa urukundo n’ibyamare bikomeye cyane nka DIAMOND Platnumz ndetse n’umuraperi ukomeye cyane ku Isi DRAKE.

Ntabwo ari abo gusa bamukurikira kuko nabandi benshi bingeri zitandukanye baramukurikira ndetse usanga badahwema no kumugaragariza ko bamukunze ’LIKE’ banyuze kurizo mbuga nkoranya mba ze.

Ahanini uyu mukobwa w’umunyarwandakazi mu bintu bituma akunzwe cyane n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram,harimo imiterere y’umubiri we ndetse n’uburanga bwe butangarirwa n’abatari bake.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,kuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo ku Isi.