Print

Lil G yavuzeko itandukaniro ry’umugabo n’umugore ritareberwa ku musatsi yanyereje nk’uw’abagore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2021 Yasuwe: 1974

Karangwa Lionel uzwi nka Lil G muri muzika nyarwanda, yagize icyo avuga ku bantu bamuvuzeho cyane kubera imiterere y’umusatsi we muri iyi minsi yanyereje nk’uw’abakobwa, avuga ko adashobora kubura abamuvuga mu gihe yaba akiriho.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube n’ubundi cyari cyamuvugishije mbere ubwo benshi bibazaga kuri uriya musatsi we.

Benshi mu bamuvugaga bamunengaga ko umusatsi we yawunyereje nk’uw’abagore, ndetse bamwe bakanashyenga bavuga ko uyu muhanzi yigeze kuririmba indirimbo agira ati “nimba umugabo nzerekana itandukaniro n’abandi bagabo” bakavuga ko iriya misatsi ye ari ryo tandukaniro yaririmbye.

Lil G avuga ko abamutaramye abenshi ari abirirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko atabiha umwanya munini.

Yagize ati “Itandukaniro ry’abagabo ntirigaragarira mu misatsi ahubwo ni ibikorwa. Wasanga hari abamvuga bafite n’amadeni mu duce batuyemo, abantu bagomba kumenya ko hari ibintu bibareba kandi bibahangayikishije kurusha umusatsi wanjye. Abantu ntibagatinde ku bitabareba.”

Avuga ko atajya atinya kuvugwa kuko “ntabwo ushobora kuba uri umuntu utavugwa nabi ngo umenye ko ibyawe biri kugenda. Nubaho utavugwa akenshi uzaba udakora kuko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Umuntu ari aho ngaho arasa neza nawe urasakuza wibagiwe ibibazo byawe.”