Inyubako Nshya y’Ubucuruzi SANGWA Plaza iri Kicukiro Centre iratangira gukorerwamo mu minsi ya vuba, abashaka gukoreramo bahawe karibu

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Ubwanditsi 4 June 2020 Yasuwe: 2444

Ifoto igaragaza uko inyubako izaba imeze

SANGWA Plaza ni inyubako y’amagorofa atatu nshyashya y’ubucuruzi izaba igezweho iri kubakwa Kicukiro, ni imwe mu nyubako izatuma hiyongera ibyumba by’aho gukorera ibikorwa by’ubucuruzi kandi ku biciro byiza mu Umujyi wa Kigali.

SANGWA Plaza iri kubakwa ku Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali, ahateganye n’amarembo ya ‘IPRC-Kigali’ mu murenge wa Kicukiro, umudugudu wa Kicukiro ku muhanda KK 15 RD. Iri ku muhanda munini nyabagendwa uva Sonatube ujya Nyanza ya Kicukiro ari nawo ukomeza mu Bugesera, ikaba kandi yibatse neza hafi yaho Imodoka zitwara abagenzi zihagarara.

Ibikorwa byo kuyubaka byatangiye muri 2018, bikaba biteganyijwe ko izaba yuzuye mu kwezi kwa munani uyu mwaka (Kanama2020). Iyi nyubako ikaba yitezweho guhuriza hamwe ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye.

Mu magorofa atatu agize iyi nyubako, igorofa yo hasi n’ iyikurikira zagenewe gukorerwamo ubucuruzi busanzwe nk’ amaduka, ububiko bw’ ibicuruzwa, bank, ibigo by’ubwishingizi,supermarket, pharmacy n’ibindi; naho igorofa ya gatatu hejuru ikazashyirwamo ibiro.

Imirmo isigaye gukorwa kuri iyi nyubako ni iyerekeranye no gufunga ibirahure n’inzugi z’imbere, gushyiramo amakaro arimo gusaswa n’indi mirimo ijyana na finishing/kunogereza inyubako. Igenzura ry’ubwubatsi riheruka ryagaragazaga ko imirimo yose igeze ku kigereranyo cyirenga 85%.

Ifoto yaho inyubako igeze kuri uyu munsi

Inyubako yose ingana na metero kare zikodeshwa (2,000sqm) igizwe n’imiryango igera kuri 41, na parking ihagije ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka nyinshi. Yubakanwe ikoranabuhanga rigezweho risabwa ku nyubako zo mu mijyi,

Iyi nyubako izacungwa n’ikigo Multi Design Group Ltd, isosiyete nyarwanda izobereye mu gutanga service ku mitungo, nko gucunga imitungo itimukanwa, igenagaciro no guhuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza bikorerwa ku rubuga www.mdgrou.com

Dukuze Joyeuse Ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa by’iyi Sosiyete yagize ati: “ ndagira ngo mbwire abantu bacyeneye gukorera ubucuruzi bwabo ahantu heza hisanzuye kandi hagendwa, n’abafite ibiro byo mu nzu zagenewe guturwamo bifuza kwimukira mu nyubako zabugenewe, n’abandi muri rusange ko baza hano muri SANGWA Plaza hari ibiro bigezweho n’imiryango/umwanya minini y’ubucuruzi. Abakeneye kandi umwanya/ubuso butoya n’uburinganiye bateganirijwe uburyo bazabasha gukorera ubucuruzi bwabo muri iyi nyubako"

Ibikorwa byo kwakira ubusabe bw’abakeneye Gukorera mu nyubako SANGWA PLAZA byaratangiye, ukeneye ubusobanuro ahamagara Tel: +250789037077 cg +250789300094 Bakamufasha.


Ifoto y’inyubako

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Press Release - StarTimes to air Top Rank boxing in Sub Saharan...

The leading digital television operator in Africa, StarTimes, has acquired...
11 September 2020 Yasuwe: 186 0

In 1xBet online betting in internet has become a full-fledged...

The start of a new biathlon season is rapidly approaching. 1xBet online...
7 September 2020 Yasuwe: 407 0

Watch LaLiga on StarTimes - Messi stays as La Liga kicks off

By Peter Auf der Heyde When Lionel Messi announced in the first week of...
7 September 2020 Yasuwe: 277 0

Itangazo: StarTimes iramenyesha abakiliya bayo ko izakora amavugurura ku...

Bakiriya bacu, Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi tubagezaho, taliki...
2 September 2020 Yasuwe: 1557 1

Hatanzwe Buruse ku banyeshuli 20 bashaka kwiga muri Polonye(Poland)

Ikigo gifasha abanyeshuri gushaka amashuri yo hanze y’igihugu, Best World...
26 August 2020 Yasuwe: 3937 6

URUGENDO RW’UHAGARARIYE IGIHUGU CYA ISRAEL MU RWANDA RON ADAM, MURI...

Taliki ya 21 Kanama 2020, uhagarariye igihugu cya Israel mu Rwanda, Ron...
24 August 2020 Yasuwe: 1943 0