skol
fortebet

Kigali: Ikigo ‘BTC’ gihugura kikanigisha itangazamakuru cyorohereje urubyiruko

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, Ikigo BTC (Belgine
Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko
cyagabanyije ibico ndetse kikanongera umubare w’amasomo gitanga.
Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali, imbere ya sitade ragional I Nyamirambo mu
kigo cy’Abasaveri, kikaba gihugura ndetse kikanigisha itangazamakuru, ariko kuri
iyi nshuro mu rwego rwo korohereza urubyiruko kwiga imyuga kikaba
cyongeyemo amasomo arebana no gukora mudasobwa, telephone, imprimente
n’ibindi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru w’iki Kigo, Bizimana Blegine,
yatangeje ko kuba bongeye amasomo yigishwa muri iki kigo ari mu rwego rwo
gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, aha anashimangira ko aho kuzamura
amafaranga umunyeshuri yatangaga ahubwo nayo yagabanyijwe.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwabafasha
kwiteza imbere, amasomo twatangaga arimo kwiga gukoresha
camera,gutunganya amashusho n’amajwi, guhugura abashaka kuba
abanyamakuru b’umwuga,… ariko ubu tukaba twongeyemo amasomo ajyanye
na Electronic (gukanika mudasobwa, telephone, televiziyo, firigo,…)”.

Arakomeza avuga ko bishobora gufasha n’urubyiruko rurangije amashuri
yisumbuye kubanza kwishakira ubushobozi buzarufasha kwiyishyurira kaminuza
mu gihe barangije kwiga aya masomo atangwa na BTC.
Ati “Amasomo dutanga, ajyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, ufite ubushobozi
buke ashobora kwihangiramo umurimo, kubera intego afite akaba yabasha
kwiyishyurira kaminuza atongeye gutegereza ko afashwa n’ababyeyi”.
Ni ubumenyi butangwa mu gihe cy’amezi atatu, Bizimana akaba akangurira
abashaka kwiyandikisha kubikora mbere y’itangira ry’ amasomo ku wa 12
Ugushyingo 2018.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi kuva saa munani (14:00) kugeza saa Kumi
n’Imwe (17:00), ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0783721444, Email:
[email protected]

Ibitekerezo

  • Niyewe mpfite s3 ubwo konshaka kwiga ibiryanye nokubiryanye kubuhangabwa bwibyu nikwishi babivuga technical bwaradio byakunda?

    Nshaka kwiga umwuga witangaza makuru

    Kwiga egukanika Ibikoresho bya electronic.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa