Mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe drones

Inkuru z’Amamaza   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2017 Yasuwe: 1307

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata amashusho.

Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘Belgine Training Center (BTC), avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru kuba abanyamwuga.

Yagize ati “Amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye, ni amahirwe ku urubyiruko ruzajya ruhabwa ubumyi, ruzajya ruhungukira byinshi kandi mu gihe gito”.

Akomeza avuga amasomo azajya atangirwa muri iri shuri; gufata amashusho ukoresheje camera na Drones, gutunganya amajwi n’amashusho, gushushanya amashusho ‘graphics design’, kumenyereza umwuga w’itangazamakuru (TV Presenter,…

Mu rwego rwogufasha urubyiruko kwiga imyuga no kwiteza imbere, abantu 10 baziyandikisha bwa mbere bazishyurirwa 20% n’iki kigo BTC.

Ikigo ‘Belgine Training Center (BTC)’ kizajya kigishamo abarimo batandukanye, Abanyarwanda n’abandi b’inzobere baturutse mu gihugu cy’U Buholandi.

Abifuza kwiga aya masomo batangiye kwiyandikisha uhereye ku itariki ya 15 Nzeri 2017 imbere ya sitade ya Kigali I Nyamirambo mu kigo cy’abasaveri.

Aya masomo azajya amara amezi 3, ukundi kwezi kukaba uko kwimenyereza uyu mwuga kuri TV , abazakurikira aya masomo kandi bazahabwa impamyabumenyi.

Hanashyizweho umurongo wa telefoni uzajya wifashishwa mu gihe hari ufite ibyo ashaka gusobanuza kuri gahunda ijyanye n’aya masomo , ariwo +250783721 444, nimero inakoreshwa kuri whatsapp.

Ayamasomo azatangira ku wa 1 Ukwakira 2017.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Koresha telefone ya itel S12 na S32

Mu mwaka wa 2016, yatangiye gusohora telefone zo mubwoko bwa selfie (S),...
16 December 2017 Yasuwe: 879 0

Mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe...

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe...
25 September 2017 Yasuwe: 1307 0

Itangazo: Musengimana Blandine arifuza guhindura amazina akitwa Musengimana...

Musengimana Blandine arifuza guhindura amazina binyuze mu nzira zemewe...
25 September 2017 Yasuwe: 935 0

Habonetse ubundi buryo bwiza bwo kurebamo umukino wa nyuma wa Champions...

Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali, yateguye uburyo bwo gushimisha...
2 June 2017 Yasuwe: 4524 2