skol
fortebet

Startimes izereka abakiriya bayo imikino ya Europa League igiye gukinwa mu matsinda

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020,imikino y’amatsinda ya UEFA Europa League iratangira gukinwa ndetse Startimes yiyemeje kudabagiza abakiriya bayo bakunda umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uzwi cyane kubera udukoryo ahorana twatumye yitwa Special One,agarutse muri Europa League gufasha Tottenham kwigaragaza mu ruhando rw’I Burayi

Yatwaye ibikombe bitandukanye birimo Premier League,Serie A, La Liga,Champions League na Europa League ariko uyu mwaka nta kabuza arashaka kongera kuyitwarana na Tottenham.

Aheruka gutwara igikombe cya Europa League muri 2017 ubwo yari muri Manchester United ndetse imyaka 3 ishize adatwara igikombe niyo myinshi ibayeho kuva muri 2003 ubwo yatwaraga ibikombe 4 muri FC Porto.

Kuwa Kane,Mourinho azatangira kuzamura ikizere cy’abafana ba Tottenham Hotspur cyo kubageza ku mukino wa nyuma uzabera ahitwa Gdańsk muri Poland.

Spurs iri mu makipe 3 yo mu Bwongereza ahabwa amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa cyo kimwe na Leicester City na Arsenal nazo ziri muri Europa League.

Spurs iri mu itsinda rya J aho izatangira irushanwa ihangana na LASK yo muri Autriche ndetse uyu mukino izaba ishaka kwiyunga n’abafana nyuma yo kunganya ibitego 3-3 na Westham.

Uretse Spurs, Arsenal nayo igiye gutangira Europa League nyuma yo gutsindwa mu minsi ishize na City igitego 1-0 ndetse nabo bazakina n’ikipe yo muri Autriche,Rapid Vienna.

Arsenal iri mu itsinda B hamwe na Rapid Wien, Dundalk yo muri Irlande na Molde yo muri Norway.

Umutoza Arteta wa Arsenal agiye muri iri rushanwa nyuma yo gufata umwanzuro wo gukura ku rutonde abakinnyi bakomeye barimo Mesut Özil na Sokratis Papasthatopoulos gusa yahaye umwanya abakinnyi bashya yaguze barimo: Willian, Gabriel Magalhaes na Thomas Partey.

Arteta yagize ati “Iki ni icyemezo cyangoye,kuko gusiga abakinnyi bari kuri ruriya rwego ntibazabashe gukina biragora.

Ntabwo nabishakaga ariko umwanzuro wagombaga gufatwa kuko twari dufite umubare w’abanyamahanga tutagombaga kurenza gusa birababaje.”

Leicester City, iri mu itsinda G aho izatangira yakira Zorya Luhansk.Abafana bayo barifuza kubona umusaruro mwiza utandukanye n’uwo mu mpera z’icyumweru kuri King Power Stadium, batsindwa igitego 1-0 na Aston Villa.

Abafana ba ruhago hirya no hino muri Afurika bazabasha kureba iyi mikino yose ya Europa League kuri Startimes ku mashusho y’urwererane ya HD na TV zigezweho.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa