Startimes yongeye guha abakunzi b’imikino ibyishimo ibereka umukino wa nyuma wa FA Cup

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2020 Yasuwe: 717

Abafatabuguzi ba Startimes bongeye gushyirwa igorora kuko Kuwa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020 bazareba umukino wa nyuma wa w’igikombe cy’Ubwongereza FA Cup uzahuza ibihangange birimo Arsenal na Chelsea FC.


Arsenal na Chelsea zigiye guhurira ku mukino wa nyuma ziri mu byishimo byo gusoza shampiyona neza kuko zombi zatsinze imikino y’umunsi wa nyuma wa Premier League aho Chelsea FC yatsinze ikipe ya Wolves ibitego 2-0 mu gihe Arsenal yo yatsinze Watford ibitego 3-2 ndetse iyimanura mu kiciro cya kabiri.

Arsenal yarangije ku mwanya wa 08 muri Shampiyona imbere ya Sheffield United na Burnley gusa ntiyabashije kubona itike yo gukina imikino ya Europa League.

Gutsindira Chelsea I Wembley kuwa Gatandatu,bizafasha Arsenal gukatisha itike ya Europa League kuko utwaye iri rushanwa aba umukandida muri iyi mikino.

Chelsea FC nitwara iki gikombe,bizaha amahirwe ikipe ya Wolves yabaye iya 07 muri Shampiyona yo gukina imikino ya Europa League.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, wari kapiteni wayo ku mukino wa nyuma wa FA Cup wa 2013/14 aho yanatwaye iki gikombeafite amakuru meza n’amabi mbere y’uyu mukino.

Amakuru meza ahari nuko umunyezamu wa mbere w’ikipe Bernd Leno azaba yakize nyuma y’imvune ikomeye yagize ariko agakira vuba kurusha uko byari byitezwe.
Undi mukinnyi uzaboneka ni Hector Bellerin ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo utaragaragaye ku mukino wa Watford.

Ntabwo biramenyekana neza niba myugariro Shkodran Mustafi azagaragara kuri uyu mukino cyane ko mu minsi ishize yagize imvune yakuye mu mukino wa ½ cya FA Cup.

Akimara kuvunika,Arteta yagize ati “Turacyasuzuma igihe imvune ya Mustafi izamara.Ndashidikanya ko azaboneka ku mukino wa nyuma.Tuzareba uko azitwara mu minsi iri imbere.Uyu mwanya ntacyo ndashidikanya.”

Icyizere cya Arteta gishingiye cyane kuri rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang wamufashije gutsinda Manchester City muri ½ ibitego 2-0.Uyu rutahizamu amaze gutsinda ibitego 4 muri 6 ikipe ya Arsenal iheruka gutsinda mu mikino 3 ishize.

Ku myaka 31, Pierre Emerick Aubameyang azi neza ko ashobora gusohoka mu ikipe ya Arsenal cyane ko hari ibihuha bimaze iminsi bivuga ko azagenda.Gutwara FA Cup bishobora gutuma ayigumamo.

Kuri Frank Lampard uri mu mwaka we wa mbere nk’umutoza wa Chelsea,gutwara iki gikombe bizaba ari intsinzi ikomeye kuko kizaba kibaye igikombe cya mbere atwaye nk’umutoza cyo kimwe na Arteta.

Akiri umukinnyi,Frank Lampard yatwaye FA Cup inshuro 4 ndetse nta gushidikanya ko yakwifuza gutwara iki gikombe cyaba ari icya 9 kuri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Umukinnyi Frank Lampard azaba acungiraho ni Christian Pulisic witwaye neza cyane mu mwaka we wa mbere muri Chelsea ndetse ashoje Premier League ari hejuru cyane.

Christian Pulisic yagize ati “Gutwara FA Cup byaba ari byiza cyane.Dufite amahirwe imbere yacu tugomba gufata.”

Abakunzi b’imikino hirya no hino muri Afurika bazagira amahirwe yo kureba uyu mukino ukomeye mu mashusho ya HD ya Startimes cyane ko ariyo yaguze uburenganzira bwo kwerekana iri rushanwa rikomeye.

Uyu mukino uteganyijwe kuwa Gatandatu saa 18:30 kuri shene ya World Football ya 254 kuri Startimes.

Kureba iyi mikino bisaba kuba ufite ifatabuguzi rya StarTimes rya Classic Bouquet ku bihumbi 8,000 FRW ku kwezi, 2700 FRW ku cyumweru cyangwa ugure Smart Bouquet ku mafaranga 8500 FRW ku kwezi cyangwa 2850 FRW ku cyumweru.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ben Gum

    Startime mwatwimye ama TV ya free channel kimwe mama TV zinyarwanda muduha TV1, TVR na TV10 gusa Kandi harizindi nyinshi. Mwazishyizeho ko nubundi tuba tuzishaka Kandi ko twishyura bouquet ntadeni

    2 months ago

Inzindi nkuru

Startimes izereka abakiriya bayo imikino ya Europa League igiye gukinwa mu...

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020,imikino y’amatsinda ya...
20 October 2020 Yasuwe: 210 0

Watch UEFA Europa League on StarTimes Europa League group stage kicks...

Jose Mourinho, who is the self-titled Special One, is used to winning...
19 October 2020 Yasuwe: 203 0

Startimes izerekana imikino izahuza ibihugu bikomeye I burayi muri UEFA...

Ubwo UEFA yicaraga igashyiraho irushanwa rya UEFA Nations League,yashakaga...
6 October 2020 Yasuwe: 859 0

UEFA Nations League preview - Top class action in the Nations...

When Europe’s governing football body UEFA introduced the Nations League,...
6 October 2020 Yasuwe: 572 0

Press Release – StarTimes brings the best of world combat sports into...

Digital TV operator StarTimes recently acquired the exclusive broadcast...
24 September 2020 Yasuwe: 380 0

Watch LaLiga on StarTimes - Barcelona join LaLiga action

Two weeks later than most other clubs, Barcelona, Atlético Madrid and...
23 September 2020 Yasuwe: 434 0