The Ben yagiranye amasezerano y’umwaka na TECNO Mobile ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda,umuhango na ShaddyBoo yari yitabiriye[AMAFOTO]

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Martin Munezero 21 August 2020 Yasuwe: 3378

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yagiranye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe n’uruganda rukora rukanacuruza Telefone zigezweho ruzwi nka TECNO Mobile ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 42.


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2020, nibwo umuhanzi nyarwanda The Ben yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza Telefone z’uruganda rwa TECNO Mobile mugihe kingana n’umwaka.

Muri icyo gihe kingana n’umwaka, The Ben azaba yamamaza telefone ya Camon 15 Premier iri mu nshya Tecno iherutse gushyira ku isoko.The Ben yijeje Tecno imikoranire myiza ndetse ashimangira ko impande zombi zizungukira mu masezerano yashyizweho umukono.

Yagize Ati “Navuga ko ari igihe kigeze, abahanzi bamaze igihe bakora ibihangano byiza rero igihe cyari kigeze ngo batangire kwinjiza amafaranga.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, The Ben yahise atangaza ko agiye gutangiza amarushanwa ku ndirimbo nshya yiteguye gusohora yise “Kola”.

Ati “Indirimbo nimara gusohoka (mu masaha make ari imbere), abantu bazatangira guhatanira ibihembo ku bufatanye na Tecno.”

Kugira ngo umuntu ahatane bizaba bisaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, hanyuma ayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Instagram na Facebook.

Abazahatana kandi bagomba gukora “Tag” kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo.

Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Kanama 2020 kugeza tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri,mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.

Umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500, uwa kabiri we azahabwa telefone ya Camon15premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane Camon15.

Uwa gatanu Camon15Air, uwa gatandatu azahabwa Camon15Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya Tecno.

Muyango Claudine usanzwe ukorana na Tecno


Mbabazi Chadia [ShaddBoo] usanzwe yamamariza TECNO MOBILE


Uwari uhagarariye Tecno Uruganda rwa TECNO MOBILE


The Ben arimo ashyira umukono ku masezerano


The Ben Uruganda rwa TECNO Mobile rwamuhaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 42



Amafoto@IGIHE

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Startimes izerekana imikino ya Europa League igeze ahakomeye

Amakipe ya Arsenal na Leicester City agiye gukatisha itike ya 1/32 muri...
25 November 2020 Yasuwe: 216 0

Watch UEFA Europa League on StarTimes Arsenal and Leicester a win away...

Premier League clubs Arsenal and Leicester City have a chance to advance to...
24 November 2020 Yasuwe: 235 0

StarTimes ibazaniye promosiyo yise “inyongera” mu kwitegura Noheli...

N’ubwo hari byinshi byahindutse muri uyu mwaka, abantu bongeye kwishimira...
15 November 2020 Yasuwe: 1060 0

Startimes izereka abakiriya bayo imikino ya UEFA Nations League aho ibigugu...

Umuntu udaha agaciro imikino ya UEFA Nations League kandi akunda umupira...
13 November 2020 Yasuwe: 509 0

UEFA Nations League preview - World’s best teams face each other in the...

If anybody wants to check the competitiveness of the UEFA Nations League,...
12 November 2020 Yasuwe: 544 0

Startimes izereka abakiriya bayo imikino y’umunsi wa 02 w’amatsinda ya Europa...

Abakunzi b’ibafatabuguzi rya Startimes barakomeza kuba mu buryohe bw’umupira...
28 October 2020 Yasuwe: 752 0