Urubuga www.job.rw ushobora kurubonaho amakuru yose ukeneye y’akazi, amasoko ndetse n’icyamunara

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Ubwanditsi 6 July 2020 Yasuwe: 4088

Ku bantu bashaka akazi, ba rwiyemezamirimo bashaka amasoko cyangwa se abashaka kwigurira imitungo inyuranye iba iri mu cyamunara mu Rwanda ntibikiri ngombwa kwigora kuko gusura urubuga rwa internet www.job.rw bigubafasha kubona amakuru aba agezweho y’akazi, amasoko n’ibyamunara biba biri hirya no hino mu gihugu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri nibwo company yitwa Loop Technologies yatangije urubuga www.job.rw rugamije guha abantu banyuranye amakuru anyuranye ku byabateza imbere harimo amakuru y’akazi kariho, amasoko na cyamunara bitangwa n’ibigo bya leta, ibyigenga ndetse n’imishinga itandukanye itegamiye kuri Leta.

BANAMWANA Hoffman Prince umuyobozi mukuru wa Loop Technologies avuga ko kuva aho batangiriye abantu barenga igihumbi na magana atandatu babandikiye bavuga ko akazi babonye babifashijwemo bikomeye n’amakuru y’uko kari gutangwa bayavanye ku rubuga www.job.rw . Aba biganjemo abanyeshuribari bakirangiza Kaminuza ndetse n’amashuli yisumbuye, hakabamo n’abakoraga ariko bifuza guhindura imirimo.

Kugeza ubu job.rw ikaba itangaza amakuru y’akazi, amasoko na cyamunara gusa ariko ikaba iteganya kuzazanira abanyarwanda n’izindi service zizabafasha mu kongera amahirwe yo kubona akazi kandi keza.

Kumenya ayo makuru ntakiguzi bisaba icyo ukora ni ugusura urubuga www.job.rw. Ushobora kudusanga ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram, Twitter na LinkedIn wanditsemo ijambo JobsFinder Rwanda.

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Startimes izerekana imikino yose ya FA Cup ihuriyemo Ibigugu byo mu...

Ibigugu byose byo mu Bwongereza byahuriye muri FA Cup izerekanwa yose uko...
10 January 2021 Yasuwe: 2904 0

Mutarama,Ukwezi kw’imikino ya rurangiza kuri StarTimes

Ukwezi kwa Mutarama 2021 gufite umwihariko w’imikino myinshi kandi ikomeye...
7 January 2021 Yasuwe: 3078 0

Trusella, iguriro mpuzamahanga ryiyemeje guhindura isura y’ubucuruzi...

Uko ibihe biha ibindi, ni uko umuvuduko w’iterambere ry’isi ugenda wiyongera....
7 January 2021 Yasuwe: 3245 0

January means football on StarTimes

This January, StarTimes is all about football. The year 2021 is beginning...
6 January 2021 Yasuwe: 2781 0

SKOL,isoko y’imyidagaduro ku Banyarwanda

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL ruzwiho guha...
30 December 2020 Yasuwe: 3593 0

Startimes igiye gutangira kwerekana filimi yo muri Kenya nziza...

Sosiyete ya StarTimes iramenyesha abakiliya bayo ko igiye gutangira...
29 December 2020 Yasuwe: 3338 0