URUGENDO RW’UHAGARARIYE IGIHUGU CYA ISRAEL MU RWANDA RON ADAM, MURI ESPERANCE/KIMISAGARA

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Ubwanditsi 24 August 2020 Yasuwe: 2007

Taliki ya 21 Kanama 2020, uhagarariye igihugu cya Israel mu Rwanda, Ron ADAM, yasuye umuryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali “ESPERANCE’ ukorera ku Kimisagara.

Ambassador Adam yashyikirije ESPERANCE n’urubyiruko rw’ingimbi zihitoreza umupira w’amaguru inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu myitozo n’imikino y’umupira w’amaguru birimo inkweto (godiyo), imipira yo kwambara, amakabutura n’amasogisi, imipira yo gukina, pompe zo guhaga imipira yo gukina n’amafirimbi.

Mu ijambo Ambassador Ron ADAM yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kumwakira no kwakira inkunga, umuhango wabaye hubahirizwa gahunda yo kwirinda COVID-19, yavuze ko mu gihugu ahagarariye cya Israel ingufu nyinshi ziri gushyirwa mu bikorwa bihuza abantu nka siporo, umuco n’ubugeni kugira ngo abantu bongere kubana neza.

Yongeyeho kandi ko: “nyuma y’imyaka 25 Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ihagaritswe abantu bashobora kungera guhuzwa na siporo, umuco n’ubugeni kugira ngo bakire ibikomere”.

Nyuma y’ishimwe ry’umuyobozi wa ESPERANCE, nanjye nk’ushinzwe itumanaho na gahunda z’ibikorwa mu kigo cya KIMISAGARA FOOTBAL FOR HOPE CENTER, cyabereyemo uwo muhango kandi kikaba ari icya ESPERANCE, nkaba nejejwe n’urugendo rwa Ambassador Adam, inkunga yaduteye ikaba izadufasha mu kugera ku ntego twiyemeje zirimo gufasha urubyiruko yaba urw’abahungu n’abakobwa kugera ku ndoto zabo zirimo kuba abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga.

Umuryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali ESPERANCE, washinzwe mu 1996 n’urubyiruko rwa Kigali rwiyemeje kwiteza imbere rubinyujije muri siporo n’imyidagaduro.

Dominique UWIMANA
Communication and Program Officer

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Press Release - Refresh your view with a festival of movies on...

Christmas season equals to family time. And watching a movie with all your...
2 December 2020 Yasuwe: 62 0

Startimes izerekana Europa League itoroheye Tottenham ya Jose...

Abakunzi b’ifatabuguzi rya Startimes bahishiwe imikino ibanziriza iya nyuma...
1 December 2020 Yasuwe: 236 0

Watch UEFA Europa League on StarTimes Spurs have some work to...

While Premier League clubs Arsenal and Leicester City have made sure of a...
30 November 2020 Yasuwe: 132 0

Startimes yashyize igorora abakunzi bayo bakunda filimi z’uruhererekane muri...

Ifatabuguzi riyoboye muri Afurika StarTimes ryashyize mu bicu abafatabuguzi...
25 November 2020 Yasuwe: 610 0

Startimes izerekana imikino ya Europa League igeze ahakomeye

Amakipe ya Arsenal na Leicester City agiye gukatisha itike ya 1/32 muri...
25 November 2020 Yasuwe: 292 0

Watch UEFA Europa League on StarTimes Arsenal and Leicester a win away...

Premier League clubs Arsenal and Leicester City have a chance to advance to...
24 November 2020 Yasuwe: 281 0