skol
fortebet

Abatuye mu Nzove bararirimba SKOL yabakijije kurembera mu rugo

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga rwa SKOL rwamuritse ku mugaragaro igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ’mutuelle de sante’ abaruturiye 843 bari mu miryango 185 itishoboye.

Sponsored Ad

Aba baturage mu marangamutima menshi bashimiye uru ruganda kubwo kuba rwarabakijije kurembera mu rugo kuko buri mwaka rubishyurira ubu bwisungane,ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Nyiramajyambere Beatrice yagize ati "Narivuje cyane n’abana banjye barivuza.N’ubu ndarwaye indwara ikomeye cyane kandi nubu bazamvura.Ndishimye cyane kubera ko mwantangiye mitiweli."

Nyiramajyambere yavuze ko mbere y’uko SKOL iza yasabaga ubufasha abaturage ngo bamufashe kwivuza ariko yavuze ko uru ruganda rumaze kuza rwamufashije kubona ubwisungane,ubu ubuzima ari bwiza.

Undi muturage yabwiye itangazamakuru ati "Ntabwo nari kuzabona mitiweli.Skol itaraza naremberaga mu rugo ariko ubu ntabwo nzongera kurembera mu rugo."

Umuyobozi w’Akagari ka Nzove yabwiye abanyamakuru ko bashimira uruganda rwa SKOL ibikorwa byiza ikorera aka kagari kabo kuko ngo baturanye n’inganda nyinshi n’abandi ba rwiyemezamirimo ariko badafasha abaturage nk’uru ruganda.

Yagize ati "Bimaze kuba umuco,buri mwaka SKOL yishyurira abaturage batishoboye mitiweli.Uyu mwaka batwishyuriye abaturage 843.Ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko gikora ku buzima bw’umuturage.

Uyu muyobozi yavuze ko iki gikorwa cya SKOL gituma besa imihigo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi bikorwa uru ruganda rukora byo guha abaturage akazi ndetse no kurihira amashuri abanyeshuri n’ibindi.

Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru wa SKOL mushya,Eric Gilson,yavuze ko uruganda rwa SKOL rwishimiye gufasha abaruturiye ndetse ko uko ruzagenda rwunguka ruzakomeza kubahindurira ubuzima.

Ati "Uruganda rwa SKOL ntabwo rurajwe ishinga no kunguka gusa.Turabizi neza ko abaturage bafite ubuzima bwiza ari izingiro ry’iterambere ry’ubukungu kuko bituma abantu babasha gukora bagatunga imiryango yabo bakanateza imbere igihugu cyabo.Intego yacu n’ukugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda."

Muri uku kwezi kandi,Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwishyuriye amafaranga y’inshuri abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 58, mu mwaka w’amashuri wa 2023/24.

Uru ruganda rumaze guha akazi no kuremera amahirwe abagera kuri 60% bo muri aka kagari.

Rwahaye kandi impuzankano n’ibitabo ikigo cy’amashuri cy’amashuri abanza cya Nzove.

Ibi byiyongeraho kuba rwaragobotse abaturage bagizweho ingaruka no Covid-19,abasenyewe n’ibiza n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa