skol
fortebet

Ikigo Niyo Travels na United Scholars Center (USC) bari mu mugambi wagutse wo gufasha abakeneye kwiga hanze no gutembera

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa NIYO Travels and ventures bwemeza ko bwaguye imikorere no gufasha byoroshye abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo hanze mu gihe gito cyangwa kirekire bitewe n’ubushake bw’umunyeshuri.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa NIYO Travels and ventures bwemeza ko bwaguye imikorere no gufasha byoroshye abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo hanze mu gihe gito cyangwa kirekire bitewe n’ubushake bw’umunyeshuri.

Usibye ibyo kandi ngo banatanga ubufasha kubifuza gutembera mu bihugu bitandukanye kuyindi migabane mu buryo bubanogeye kandi bwizewe binyuze mu gutegura inzira mbere.

Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ntibakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga nazo zabonewe umuti urambye ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza zikorana nabo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

Usibye ibyo kandi ngo n’ababyeyi b’abana bakwiye kwizera ubufasha bahabwa kuko ngo ikigenderewe Atari ukujyana bana kwiga gusa,ahubwo no kwita ku ireme ry’ibyo biga binyuze mu guhuza umunyeshuri na kaminuza imikeneye hagendewe ku bushobozi n’ubumenyi afite bimwerekeza aheza kurushaho.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail Niyomurinzi ashimangira ko ikigo ayoboye cyagerageje gukuraho imbogamizi zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

Yongeye ho ko ubu hari amahirwe yo kubona akazi ku banyeshuri bari kwiga kuko mu bigo bahuza n’abanyeshuri babagana bibaha amahugurwa y’ibanze ashobora gutuma babona imirimo ibahemba bari no kwiga mu gihe kimwe.

Yagize ati:” NIYO Travels ifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye nabyo ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano. Ikindi ku biga ubuganga bababoneye ishuri ryiza kandi rihendutse bitari bisanzwe”.

Yongeye ho ko ntawe ukwiye kugira imbogamizi z’umutekano we kuko bakorana bya hafi naza Ambasade zibafasha gusigasira byuzuye umutekano w’abanyeshuri baha service.

Mu rwego rwo gukomeza gusobanurira ababyifuza, mu bihe binyuranye Niyo Travels yagiye iteganya uburyo bwo guhuza abifuza kujya kwiga hanze ku migabane itandukanye ndetse na bamwe mu bahagarariye izo Kaminuza ziba zizabakira kugira ngo bahabwe ibisobanuro bihagije n’inzira zose binyuramo.

Kuri uyu wa kane taliki 14/04/2023 ku Ubumwe Grande Hotel! umunsi wose waranzwe no gutanga ibisobanuro ku nzira zose binyuramo n’ibisabwa ku bashaka kujya kwiga muri izi Kaminuza zo hanze kandi bitanabangamiye amikoro yabo.

Wari umwanya mwiza ku babyeyi bifuza kohereza abana babo ndetse n’abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije!

NIYO Travels & Ventures ifite ikicaro gikuru mu mugi wa Kigali mu nyubako ya Centenary house. Ukaba wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho cyangwa se ugahamagara kuri Telephone igendanwa numero: +250788307538

Kuri wowe wifuza gusobanukirwa neza imikorere ya NIYO Travels & Ventures na bimwe mu bibazo wibaza, igisubizo kiri mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuyobozi wayo. Gikurikire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa