skol
fortebet

Abahanzi,ababwirizabutumwa n’abandi batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Mucyo Sabine

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ahagana mu ma saha ya saa tanu z’amanywa ku itariki ya 4 Ukwakira 2018 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mucyo Sabine, umugore wa Uwagaba Caleb wari umaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali -CHUK.

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda cyane cyane abo bagiye bahurira mu mirimo itandukanye yo kwamamaza Kristo Yesu bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo Sabine.

Uwagaba Caleb yatangaje ko yizeye ko umugore we yakiriwe n’ijuru

Benshi mu baririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse na bamwe mu bavugabutumwa bagize icyo batangaza ku rupfu rwa Mucyo Sabine wari umaze amezi arindwi yonyine abana na Uwagaba Joseph Caleb.

Babicishije ku mbugankoranyambuga zitandukanye bahurije hamwe basabira Sabine kurukukira mu mahoro kandi bakomeza umugabo we Caleb ubusanzwe uzwi mu gutegura ibitaramo by’ivugabutumwa mu Rwanda no gufasha abahanzi bahimbaza Imana mu bikorwa byabo bya muzika.

• Gahongayire Aline:

Yagize ati: “ Mucyo mwiza, ugiye kare…ugiye ukiri muto. Icyiza ugiye aheza. Ruhukira mu mahoro mwiza wacu rukundo rwa Caleb. Caleb muvandimwe nzi y’uko Imana itagutererana…ukomere mu mwami Yesu. Ruhukira mu mahoro Mucyo Sabine. hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami”.

• Patient Bizimana:

Mu butumwa bwe ati: “Ihangane Caleb, Imana igushoboze kwihangana kubwo kubura uyu mugore wawe Sabine…. Ndabizi ntibyoroshye”.

• Bosco Nshuti:

Bosco Nshuti waririmbye indirimbo yise ‘Ibyo ntunze ‘ yagize ati: “Caleb Imana Nyirihumure ryose iguhumurize kuko njye nta magambo nabona…”.

• Pappy Clever:

N’amarira menshi ati: “ Tariki 3 Werurwe mu bukwe, none tariki 4 Ukwakira urupfu!….ihangane muvandimwe Caleb ”.

• Bishop Masengo:

Nawe yunze mu ry’abaramyi agira ati “Mucyo Sabine, Imana yagukunze irakujyana. Dusigaranye agahinda. Imana ikomeze umutima wa Calebu”.

• Brian Blessed:

Ati: “Ruhukira mu mahoro Sabine, muvandimwe Caleb komera”.

• Samu Rwibasira:

Ati : “ Yoo! ntabwo mbyumva kabisa…gusa ndababaye. Ruhukira mu mahoro Mucyo nzi ko ijuru ryakiriye marayika mushya”.

• Daniel Svensson:

Ati: “ Si mfite amagabo yo kuvuga gusa Caleb Imana igukomeze ”.

• Assumpta Muganwa:

Assumpta wamenyekanye ku izina rya Satura na we yagize ati “Caleb, warakoze kuba umugabo, komeza…kuko Imana Iracyahari…”.

• Ngaga Micheal:

Umuyobozi wa Kingdom Ministries yaririmbye indirimbo ‘ Nzamuhimbaza ‘ yagize ati: “ Ruhukira mu mahoro aheza ni mu ijuru ”.

• Fiacre Nemeyimana:

Uyu mugabo ukunze gutegura ibitaramo bya Gospel na we yifatanyije n’umuryango wa Caleb na Nyakwigendera Sabine ati :” Ati ubu ubigenje gute Mana? Imitima yacu isazwe n’umubabaro utavugwa kubura Sabine…”.

• Munyakazi Deo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana acuranga inanga gakondo yagize ati: “Kuki ibi bibaye? wa si we nturi mwiza na mba! ruhukira mu mahoro mucyo sabine. komera Caleb we.”

• Umuvugabutumwa Mucyo David wo mu itorero Restoration Church Masoro na we yihanganishije uyu muryango agira ati “Ruhukira mu mahoro Sabine Mucyo, ugiye hakiri kare. Imana igukunze kuturushya. Caleb uwiteka akomeze umutima wawe..”.

Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holly Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo yashyingiranywe na Caleb ku itorero Betesda Holly Church.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa