skol
fortebet

Abapadiri basaga 300 barashinjwa gusambanya no gufata ku ngufu abana barenga 1000

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya Pennsylvania imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, rwasohoye raporo y’abihayimana ba Kiliziya Gatolika basaga 300 bashinjwa gusambanya no gufata ku ngufu abana barenga 1000 mu myaka igera kuri 70 ishize.

Sponsored Ad

Iyi raporo y’amapaji agera kuri 900 yasohowe kuri uyu wa Kabiri n’itisinda ryihariye ry’abanyamategeko bahawe gucukumbura ibyaha bivugwa kuri bamwe mu Bapadiri ba Kiliziya Gatolika muri iyo leta.

Iyi raporo ivuga ko hari izayibanjirje zagiye zigaragaza abihayimana bafashe abana ku ngufu ariko ngo ni ubwa mbere bigeze kuri iyo ntera.

Igaragaza umupadiiri wafashe ku ngufu umwana akamutera inda nyuma amufasha kuyikuramo kandi aguma mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.

Harimo undi mupadiri wiyemereye ko yasambanyije abana b’abahungu 15 harimo uwari ufite imyaka irindwi. Hari undi wasanganywe inkari, imihango n’imisatsi yo hasi y’abakobwa yasambanyirizaga iwe mu rugo.

Iyi raporo ivuga ko nubwo ibyo byaha byabaye, ibyinshi muri byo basanze byarashaje ku buryo inkiko zitabyakira uretse abihayimana babiri bari mu nkiko kuko bo ibyaha byari bitarasaza.

Iyi Raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 23 barimo n’abihayimana ba Kiliziya Gatolika mu gihe cy’imyaka ibiri. Bakoze iperereza muri diyosezi esheshatu bifashishije inyandiko zatanzwe n’izo diyosezi ndetse n’ubuhamya bw’abakorewe ibyaha.

Abapadiri 13 banyuze imbere y’iryo tsinda biyemereye ko ibyo bavugwaho babikoze. Iri tsinda nubwo rivuga ko ryasanze abafashwe ku ngufu cyangwa basambanyijwe basaga igihumbi, ngo hari abandi batamenyekanye kubera amakuru adahagije.

Tim Lennon, umwe mu bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abafashwe ku ngufu n’abihayimana, yavuze ko bishimishije kubona raporo nk’iyi yagizwemo uruhare na Leta.

Nk’uko The Guardian yabitangaje, Lennon wafashwe ku ngufu n’umupadiri ubwo yari afite imyaka 12, yavuze ko iyi raporo ari igihamya cy’ibyaha bikorwa n’abihayimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa