skol
fortebet

Abapasiteri bo mu itorero Inkuru Nziza bafatanye mu mashati, 9 batabwa muri yombi

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Abapasiteri bo mu itorero Inkuru nziza ishami rya Kibungo mu karere ka Ngoma mu ntara y’ iburasirazuba barwaniye mu rusengero, inzego z’ umutekano n’ iz’ ubuyobozi zirahagoboka abantu 9 barimo abapasiteri n’ abakiritsu batabwa muri yombi.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 ubwo abakiristo b’ iryo torero bari mu materaniro.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko uko gushyamirana kwaturutse ku kuba hari abapasiteri itorero (...)

Sponsored Ad

Abapasiteri bo mu itorero Inkuru nziza ishami rya Kibungo mu karere ka Ngoma mu ntara y’ iburasirazuba barwaniye mu rusengero, inzego z’ umutekano n’ iz’ ubuyobozi zirahagoboka abantu 9 barimo abapasiteri n’ abakiritsu batabwa muri yombi.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 ubwo abakiristo b’ iryo torero bari mu materaniro.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko uko gushyamirana kwaturutse ku kuba hari abapasiteri itorero ryimuye ku midugudu basanzwe bayobora bakanga kuhimuka.

Yagize ati “Ni abapasiteri bimuwe n’ itorero mu buryo buzwi banga kwimuka kuri iyo midugudu, noneho aboherejwe kuri iyo midugudu bahageze bahasanga abo ngabo bahamaze igihe, batangira gusunikana, bamwe bambura abandi microphone, imigozi iracika, abakiristu bacikamo ibice bamwe bajya kuruhande rumwe abandi bajya ku rundi”

IP Kayigi yakomeje avuga ko bamwe mu bakiristu bahise bahuruza inzego z’ ubuyobozi bw’ umurenge na polisi izo nzego zikabasha guhosha ayo makimbirane ntawe urayakomerekeramo.

Uyu muvugizi wa polisi yavuze ko hataramenyekana icyatumye bamwe muri abo bapasiteri banga kuva ku midugudu bamaze iminsi bayobora, yongeraho ko polisi yatangiye iperereza ngo imenye ikibyihishe inyuma.

Yunzemo ati “Polisi yataye muri yombi abantu 9 bagize uruhare muri uko gushyamirana, bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo nibo barimo kubazwa”

Abafunzwe barimo abapasiteri n’ abakiristo. Nta muntu wakomereye muri iyo mirwano uretse ko hari ibikoresho nk’ amakamba ya microfone yangiritse.

Ibitekerezo

  • satan arimo gukoresha abantu cyane bagasenya umurimo w’IMANA ariko yaratsinzwe kandi amahitamo nayawe nanjye!!!!!!!!!!!!!!!!

    Ibikorwa bisigaye bikorwa ningirwa bapadsiteri byerekana ko badakorera Imana muzabashakire andi mazina .Andika Igitekerezo Hano

    Ibikorwa bisigaye bikorwa ningirwa bapadsiteri byerekana ko badakorera Imana muzabashakire andi mazina .Andika Igitekerezo Hano

    kiriziya nimwe itunganye gaturika kandi ikomoka kuntumwa, uruburaburizo hakajyaho abadiive.

    Polisi yacu ndayizeye ikemure ikikibazo bwangu pasiteri ayoborwa nitorero naba kirsito nuko kwimurwa ni nshi ngano zitorero abo bapasitire warwaniye murusengero bahannwe bashobora gucura umugambi mubisha ntago munzu yi MANA ari ahantu ho kurwanira itorero nimugye kweza urworusengero mwiginge IMANA ibabarire rwandujwe na badayimoni naho ubundi ntibizarangira neza ese iryo torero niryo UMWAMI YESU KIRSITO aza za gutwara? azababwira ko atabazi mwakoreraga sekibi mugende mumuriro utazima. nshimiye abaturagye batanze amakuru mukomeze buri muntu abe ijisho rya mugenziwe

    Ndagira NGO nsubize Gisa. Iyo kiliziya imwe itunganye Gaturika ntabwo ari Catholic Church dusanzwe tuzi. Ni Itorero ry’Imana riri mu ibanga. Mugomba kurushaho Kubisobanukirwa wowe n’abandi babitekereza mutyo.

    @Mary: wowe iyo witegereje akajagari kaba muri ayo "matorero", kwiha za titles z’amafuti, kurwanira amaturo y’abakene n’abihebye no kutagira ubuyobozi buhamye (well structured governance), ntabwo koko wemera ko Gatolika ari institution ikomeye? Vugisha ukuri hhhhh

    Ubundi Bible ntibemerera kwitwa abayobozi,ijambo Paster,warikurahe muri BIble,nabaryi nkabandi bose.N’ahandi mu byitge niba muri mumadini afite abanyacyubahiro babayobora

    aka ni agahomamunwa!pastor bisobanuye umushumba tukongeraho udakorera ibihembo kuko ubikorera isega ije akiza aye!ubundi pastor arahirira kuzakorera Imana aho azatumwa hose,ni gute yatumwa ntabyemere?ndumva agundiriye kugeza aho arwanira mu rusengero nuko ahubwo atakiri umushumba yahindutse umunyenyungu akaba yenda haribyo abundikiye kuriryo torero cg izindi gahunda zififitse zitajyanye nuwo murimo afite ahagazeho.Ese niyo barekurwa bakongera kuba abashumba?babaye bo se intama zakora ibingana iki?Imana ifashe itorero ryayo.

    Amacumu y’inda burya ntashira igorora mwumvire ubuhanuzi mureke kwitiranya abakozi ba sekibi n’abakozi b’Imana ,ubonye niyo barwana bari mu nama yabo bwite atari imbere y’abakristu.Uzi kubona Pasteur atega ibiganza ngo bashyiremo amapingu kubera intambara yateje mu rusengero .Mukweture mu rusengero ni ahera

    Bantu b’Imana ibisigaye biba mu madini ni birebire pe!! Wenda ibi nibyo bijya ahagaragara ariko ushobora kwibaza uti noneho ibyo tutabona birangana iki? Rero tube maso dusengere Itorero ry’Imana,kuko Satan ashaka kurirwanya anyuze mu madini,kuberako ariho hari umugeni wa Kristo. Rero ibi ni ikibazo kiri cyane mu Mwuka aho kuba mu bigaragara! Tube maso. Hari uwavuze ngo: " Eglise est Une- Sainte-Catholique et Apostolique" Oui, d’accord! Ariko yibeshye "Roman Catholic Church" ni institution nk’izindi ,ariko ikaba ifite strong structure and strategies, ariko nayo Satan ntiyabura kuyataka rwose nk’izindi...nubwo ibyabo biba amabanga akomeye but...! Rero nabibwirira ngo tube maso aho guhora mu magambo na za analysis zidashira ahubwo dusengere iki kintu navuze kuko kirakomeye.
    Thanks

    Ariko mubona isi itageze kumusozo Ayo madini yinzaduka ibyo azabakorera muzabibona mushaka mwakwibera Aba diventist

    Yesu ashimwe, nkomeje kubabazwa n’abantu bigira abavugizi b’umuvugizi w’itorero Inkurunziza mu Rwanda bakavuga ibyo batazi. Video ye imaze amezi arenga ane isohotso kandi kugeza uyu munsi ntashaka kugira icyo ayivugaho doreko akeka ko yaba yarashyizwe hanze n’umunyamabanga we nyuma y’uko ubwo yajyaga muri amerika yatumije inama y’abadiakoni n’abashumba ashaka kurega umuvugizi kubera imikorere mibi.

    Nk’ubu umushumba Tuyizere yirukanwe na Alfred ku mpamvu abakristo ba Nyarugenge tutamenyeshejwe. Kubera izo mpamvu zose abakristo ba Nyarugenge mu itorero Inkurunziza turatabaza leta y’u Rwanda ngo iturengere kubw’imikorere mibi n’ubuhamya bubi bw’umuvugizi ndetse by’umwihariko turatabaza Intore Izirushintambwe ngo agire icyo akora kuko imirwano yabereye I Ngoma ishobora kongera kuba cyangwa ikaba n’abandi. Cyangwa se Ugirimbabazi Elie wahoze ayoboye Itorero Inkurunziza mu Rwanda agire icyo akora afatanije n’abandi bashumba.

    Ariko banyarwanda mwibagirwa vuba pee muribuka muri genocide abapasiteri bahanurako abatutsi batanzwe ko bagomba gupfa kuburyo nuwo wihishagaho yakubwiraga ngo kuguhisha naguhisha ariko mwatanzwe mugomba gupfa . utekerezako uwigishije abo hari aho yagiye ???? nabyo yari ayinda kandi ubu niho yagutse (inda)

    Wakwibaza niba amadini avuka bwacyeye bwije ashingiye ku gakiza!!! Business oriented!!!

    NDAGIJIMANAINNOCENT

    NDAGIJIMANAINNOCENT

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa