Abashakashatsi bavumbuye ubuvumo Yesu yahinduriyemo amazi divayi I Kana [Amafoto]

Iyobokamana   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 August 2018 Yasuwe: 3323

Abahanga mu byavumbuwe mu matongo bavumbuye agace karimo ubuvumo bwinshi bakeka ko ariho Yezu yakoreye igitangaza cye cya mbere ubwo yahinduraga amazi divayi mu mujyi wa Kana.

Nkuko byatangajwe n’aba bashakashatsi mu byavumbuwe mu matongo bo muri isirayeli,iki gitangaza cyabereye mu gace kitwa Kafr Kanna mu majyaruguru ya Isirayeli gusa mu bihe bya kera bahitaga I Kana.

Nkuko byanditswe mu ivanjiri ya Yohana,yesu yari mu batumirwa bari batumiwe mu bukwe ahageze inzoga ziba nke nibwo yategetse abantu kuzuza intango amazi arangije ayahindura divayi.

Ubuvumo bwitwa Khirbet Qana bwagiye bukekwaho kenshi ko aribwo Kana ivugwa muri Bibiliya ariyo mpamvu aba bashakashatsi batangaje ko ariyo mazi Yezu yarimo ubwo yahinduraga aya mazi divayi.

Dr Tom McCollough uhagarariye iri tsinda ry’aba bashakashatsi yavuze ko nubwo bemeza ko ubu buvumo ari amazu yezu yahinduriyemo amazi divayi,gusa hari ibindi bice bakeka ko ariho Kana ivugwa muri Bibiliya Yesu yahinduriyemo divayi.

Yagize ati “Ntabwo turabona ibimenyetso bihagije byatuma twemeza ko aha ariho I Kana.Twavumbuye ubuvumo burimo ibikoresho abakiristo ba kera bakoreshaga ndetse n’ibyakorehswaga n’abakiristo bazaga gusura aka gace ka Kana Yezu yakoreyemo igitangaza.”


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble jean baptiste

    Yezu kristo ahindura amazi divayi ntabwo yarali mubuvumo kuko ntaho bibiliya ibitubwira yarali mubukwe Kandi ntabukwe bwaberaga mubuvumo

    August 2018

Inzindi nkuru

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza cyubatseho...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kabili...
25 June 2019 Yasuwe: 36 0

“Sobanukirwa aho kunesha kwawe guturuka”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
24 June 2019 Yasuwe: 436 1

Itangazo: NEMI yashyizeho irushanwa ryo kwiga no gusoma Bibiliya, ushobora...

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA ibafitiye agashya....
22 June 2019 Yasuwe: 860 0

“Uwamenye Imana ubuzima bwe burahinduka, shyira ijambo ryayo mbere ya...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
22 June 2019 Yasuwe: 266 0

“Hamagara abantu wizeye bagufashe gukura ibyo bibazo biri ku umutwe wawe...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
18 June 2019 Yasuwe: 325 0

“HAMAGARA ABANTU WIZEYE BAGUFASHE GUKURA IBYO BIBAZO BIRI KU MUTWE WAWE...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
18 June 2019 Yasuwe: 578 1