skol
fortebet

Abayobozi ba ADEPR bafunze baherekejwe n’ abacungagereza bajya guha ububasha ababasimbuye

Yanditswe: Friday 02, Jun 2017

Sponsored Ad

Abayobozi b’ itorero Pantekote mu Rwanda bari mu maboko y’ ubutabera bakuwe muri gereza bajya guhererekanya ububasha n’ abayobozi bashya b’ iri torero.
Uyu muhango urimo kubera mu biro by’ ADEPR biherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Aharimo kubera uyu muhango umutekano ucunzwe neza n’ abarinda gereza baherekeje abo bayobozi ba ADEPR bari mu maboko y’ ubutabera.
Ni umuhango urimo kubera mu muhezo aho abanyamakuru bitabiriye uyu muhango batemnerewe kunjira ngo bakurikirane imigekere yawo. (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’ itorero Pantekote mu Rwanda bari mu maboko y’ ubutabera bakuwe muri gereza bajya guhererekanya ububasha n’ abayobozi bashya b’ iri torero.

Uyu muhango urimo kubera mu biro by’ ADEPR biherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Aharimo kubera uyu muhango umutekano ucunzwe neza n’ abarinda gereza baherekeje abo bayobozi ba ADEPR bari mu maboko y’ ubutabera.

Ni umuhango urimo kubera mu muhezo aho abanyamakuru bitabiriye uyu muhango batemnerewe kunjira ngo bakurikirane imigekere yawo.

Nyuma y’ itabwa muri yombi ry’ abayobozi b’ iri torero barimo umuvugizi mukuru Bishop Sibamana Jean watawe muri yombi asanga muri gereza Thomas Rwagasana n’ abandi, abagize inteko rusange ya ADEPR tariki ya 30 Gicurasi 2017, bahuriye mu nama idasanzwe, batora abayobozi bashya b’ iri torero.

Abatowe ni Umuvugizi w’iri torero; Rev. Karuranga Ephraim, Umuvugizi Wungirije yabaye Rev. Karangwa John (wari umuyobozi mu rurembo rwa ADEPR Uganda); Umunyamabanga Mukuru aba Pasiteri Ruzibiza Viateur wakoraga mu Ishami ry’ivugabutumwa ashinzwe urubyiruko.

Uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, akurikiye uwari Umwungirije Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Aba bakatiwe gufungwa by’agateganyo bajuririye iki cymezo mu Rukiko Rukuru. Mu iburanisha ry’ejo hashize bagaragaza ko ibyaha bashinjwa biromo kunyereza umutungo bishingiye ku cyo bita akagambane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa