skol
fortebet

ADEPR: Abakwe bahawe ubupasiteri, akagambane kakorewe abayobozi, abandi bakurikiye inkumi-UBUHAMYA

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Umweyo urakenewe mu itorero rya ADEPR ririmo uruhuri rw’ibibazo,amatiku n’ubutiriganya bidasaba kuvugwamo umunsi ku wundi, rubanda nyamwinshi babihombera kenshi usanga hari icyo bigomwa kugirango bakomeze gukora umurimo w’Imana bemeye.
Wowe cyangwa njyewe mpora n’ibaza igihe ibibazo biri muri ADEPR bizahosha, inyubako ya DOVE HOTEL yabaye imbarutso yakozwemo n’umuntu udashaka kwivuga byatumye ibyari amabanga bacigatiye bijya hanze uko bucyeye n’uko bwije.
Imvugo zinyuranya, kwikuza no kwambura (...)

Sponsored Ad

Umweyo urakenewe mu itorero rya ADEPR ririmo uruhuri rw’ibibazo,amatiku n’ubutiriganya bidasaba kuvugwamo umunsi ku wundi, rubanda nyamwinshi babihombera kenshi usanga hari icyo bigomwa kugirango bakomeze gukora umurimo w’Imana bemeye.

Wowe cyangwa njyewe mpora n’ibaza igihe ibibazo biri muri ADEPR bizahosha, inyubako ya DOVE HOTEL yabaye imbarutso yakozwemo n’umuntu udashaka kwivuga byatumye ibyari amabanga bacigatiye bijya hanze uko bucyeye n’uko bwije.

Imvugo zinyuranya, kwikuza no kwambura inshingano abo basanzemo n’ibindi byinshi ntarondogoye biri ku ilisiti y’iri torero.Iminsi 13 irashize;Ubuyobozi bwa ADEPR butangaje ku mugaragaro ko bwafashe icyemezo cyo kwambura bamwe mu bapasiteri inshingano za Gipasiteri bashingiye ku makosa atarondoreka bakoze.

Uyu mwanzuro wafashwe hashize icyumweru kimwe; Urukiko rutangaje ko batatu mu bayobozi b’iri torero rya Pantekote mu Rwanda bafungurwa bagakurikiranwa barihanze ya gereza.Ni nyuma y’uko bagaragaje impamvu z’uburwayi butandukanye bityo urukiko rurabarekura ariko bakaba bagomba kwitaba urukiko igihe cyose bakenewe.

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR buyobowe na Rev. Karuranga Ephraim bwasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ndetse banamenyesha buri wese bireba muri iri rotero bagaragaza ko hari abapasiteri bambuwe inshingano n’ubwo hari bamwe banze gusinya kuri ayo maburuwa nk’uko amakuru abivuga.

Umuvugabutumwa Gatete Gallican akaba n’umudiyakoni mu Itorero rya Pantekote ADEPR amazemo imyaka 26
Ku ikubitiro abambuwe inshingano ni: Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi w’iri torero , uwari umwungiriza we Bishop Tom Rwagasana , uwari Umunyamabanga wa ADEPR Rev. Sebagabo Leonard , Pasiteri Niyitanga Salton na Sindayigaya Theophile wayoboye ibikorwa byo kubaka Dove Hotel.

Nyuma y’uko iyi baruwa isohotse, Bishop Tom Rwagasana yarayisubije muri kopi UMURYANGO dufite,yasabye umuvugizi wa ADEPR kongera kwisubiraho no gusuzumana ubushishozi iki cyemezo anasaba ko bakongera guhabwa umwanya bakanasubizwa inshingano zo kuba Pasiteri.

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 19 Ukwakira 2017 Flash Tv yaganiriye n’Umuvugabutumwa, Gatete Gallican akaba n’umudiyakoni mu Itorero rya Pantekote ADEPR umazemo imyaka 26.

Uyu musore yavuze nta gihunga ibibazo byugarije ADEPR; yabajijwe uko byose byatangiye kugera ubwo umwotsi bari bapfukiranye ugera mu bantu; anakomoza ku intandaro yamakimbirane adashira muri iyi inzu y’Imana.

Avuga ashije amanga ko ibibazo biri muri ADEPR bituruka ku kuba hari abakora uyu murimo kuko bahamagawe n’Imana ikabatoranya hakaba n’abandi bagenzwa n’amafaranga n’inda nini; abandi nabo ugasanga barangamiye inkumi nziza n’abagore.

Bishop Tom Rwagasana aherutse kwandika asaba gusubizwa Ubupasiteri
Uyu musore ntiyaciye ku ruhande ibivugwa ko hari abapasiteri bimitswe biturutse ku kuba ari abakwe b’abapasiteri basanze muri ADEPR kandi bafitemo ijambo rikomeye. Yashimangiye ko hari n’abandi bagenzwa bakinagenzwa no gushakamo abagore kuko bazi neza ko harimo abakobwa bakijijwe.

Ati :” … Muri ADEPR hari abaje batumiwe n’Imana , harimo n’abandi bagiye baganira n’abantu bakababwiriza ubutumwa bwiza nabwo bamara kubyumva bakabasha kubyakira . Ariko harimo n’abandi baje bashaka umukati , bamwe bakaza bavuga ngo babaye aba Pasiteri ariko batarabaye abapasiteri . Hari abandi bagiyemo binjijwemo n’imiryango yabo kugirango bakunde babahe imirimo ; nk’umuntu akaba ni pasiteri , umukobwa we yarongorwa akazafata umukwe we akaba amuhaye inshingano z’ubwarimu , kabiri gatatu akaba amugize pasiteri ariko nta muhamagaro umurimo. ”

Yakomeje ati :” Hakaba n’abandi baje bashaka inyungu zitandukanye […] , buriya hari ukuntu utabasha kumenya umutima w’umuntu , umuntu akifotoza , akerekana ingeso nziza ashushanya , cyera bakazamuha inshingano . Noneho harimo n’abandi baje bishakira abagore , akagira gutya mu idini yararimo agatamo umugore , akazaca muri ADEPR ashakamo umukobwa kuko dufite abakobwa bakijijwe , birinda , ari mu myambarire , ari mu migendere , no mu muhanda rwose ushobora kumubona atambuka uti ‘ uko byagenda kose uriya mukobwa ni uwo muri ADEPR ‘. Abo nabo bamara kuhagera nabo bakishakira izindi ndonke bakishyira hejuru bagashaka imyanya , ugasanga rimwe na rimwe bikuruye ibibazo cyane.”

Abajijwe ibijyanye no kuba haratowe ubuyobozi bushya busimbura ubwariho biturutse ku kuba hari abafunzwe bazira kunyereza umutungo w’itorero,yasubije ko ari ihirikwa ( coup d’état ) ryakozwe n’agatsiko ‘Nzahuratorero’.

Yahakanye iby’amafaranga bivugwa ko yatswe abaturage ku gahato ubwo batangiza umushinga wo kubaka ‘Dove Hotel’.Yasobanuye ko habayeho guhanana hana amakuru yangisha abakirisitu ubuyobozi bwariho , byabaye intandaro y’ibibazo byabaye muri ADEPR.

Muri iki kiganiro yasabye itangazamakuru gucukumbura neza ku bijyanye n’inguzanyo ADEPR yafashe muri Banki ya BRD. Ngo aya mafaranga yari yatswe ndetse n’inguzanyo kuri yo yamaze kwishyura n’ubwo bikivugwa ko yambuwe.

Yanavuze ko hari abacuze umugambi bakwirakwiza amabaruwa mu bantu avuga ko amafaranga yatanzwe n’Abakirisitu yariwe , nyamara ngo yarishyuwe banki.

Gatete Gallican yatangaje ko abahoze muri Komisiyo ‘Nzahuratorero’ baje kuvuga ko umugambi w’ubugome uri gucurwa uzasiga Itorero mu kaga bakitandukanya niyo Komisiyo.Ngo ubu bose bashyizwe hanze y’Itorero n’ubuyobozi buriho , akibaza icyo bazize kikamuyobera.

Nyuma yo kuvuga ibyo byose hakurikiye umwanya w’ibibazo ku bari hanze ya Studio,hari abashimye ubuhamya bwe abandi baragaya bavuga ko ibyo avuga atabizi.

Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi w’iri torero , uwari umwungiriza we Bishop Tom Rwagasana

Kuwa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, Inteko rusange y’Itorero ADEPR yemeje abayobozi mu buryo bukurikira:

♦ Umuvugizi yagizwe Rev. Euphrem Karuranga wari yungirije mu Rurembo rw’amajyaruguru.

♦ Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero ni Rev. Karangwa John wayoboraga muri Uganda.

♦ Umunyamabanga mukuru ni Pasiteri Ruzibiza Viateur wari ushinzwe itangazamakuru n’isanamitima .

♦ Ushinzwe imasri n’Ubukungu ni Mme Umuhoza Aurelia, Umukristu w’i Remera wakoraga muri RSSB.

♦ Umujyanama mu by’imari n’ubuyobozi ni Nsengiyumva Patrick.

Ibitekerezo

  • Ntekereza ko bidashoboka ko abantu bababeshyera kugeza nubwo inzego zubutabera zibafunga ntabimenyetso bifatika bihari nimba gatete abifite nabigaragaze barenganurwe naho ubundi byaba aruko murumunawe parteur Niyitanga salton nawe afunze azira frw ya adepr akaba ashaka uko yasebya abandi kuki atabivuze kuva aho babavungiye?

    Umva sindi umupentecote ariko reka mbaze uwo muvugabutumwa utubazo duke.
    Ko azi neza uko itorero ryabayeho yigeze yumva aho muri ryo habamo iranka rya Bishop haba no hanze? Kuki babyiyise si ugushaka indamu?
    We yakoze iki ngo ababwire ko bakosheje?
    Yigeze yumva ubucamanza bwacu bugera ubwo bufunga umuntu budafite ibimwagira?
    Hanyuma azabanze asange ba banyetorero b’Iburasirazuba bageze ubwo bajya mu madeni kugirango bishyure Dove yari yabegera ngo abahumurize? Naho aho kuri radio niyivugire ururimi ni inyama yigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa