skol
fortebet

Amafoto anogeye ijisho agaragaza ukuntu Noheli yizihijwe hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,Taliki ya 25 Ukuboza 2018, nibwo isi yose yizihije Noheli,umunsi mukuru wizihizwa n’abakiristo batandukanye bishimira ivuka ry’umukiza Yesu Kiristo wabambwe ku musaraba akazanira agakiza isi yose.

Sponsored Ad

Guhera muri Australia kugera mu Rwanda ndetse no ku mpera z’isi abantu bizihije uyu munsi mukuru wa Noheli ari nako abantu baha impano ziatandukanye imiryango yabo,inshuti ndetse n’abavandimwe.

Biravugwa ko abakirisitu basaga miliyari 2 bizihije uyu munsi wa Noheli ku isi yose ndetse bamwe mu bantu bataherukuga gusenga, bagiye mu nsengero gusenga kuri uyu munsi ngarukamwaka.

Ku nshuro ya mbere leta ya Iraq yemeye guha ikiruhuko abantu bose kuri uyu wa 25 Ukuboza 2018 aho kuba abakiristo ibihumbi 300 baba muri iki gihugu,nkuko byari bisanzwe mu myaka yahise.

Bamwe mu bakiristo babyutse bajya koga mu bihugu nka Australia n’Ubwongereza nubwo amazi yo muri ibi bihugu ari hafi kuba barafu kubera ubukonje budasanzwe buri I Burayi no mu bindi bihugu bitari ibya Afrika.

Insengero zitandukanye ku isi zungutse abayoboke benshi kuko kuri Noheli benshi bemera kubatizwa bakaba abizera.

















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa