skol
fortebet

Amafoto Yaciye Ibintu:Apotre Masasu yasomanye n’umufasha we mu rusengero biratinda abakirisitu bipfuka mu maso[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Nsengimana Vincent de Paul Umuyobozi wa Power of change Ministries avuga ko gusomanira mu Ruhame nta kibazo abibonamo ndetse agahamya ko mu gihe higishwa inyigisho z’abakuze byaba imfashanyigisho nziza ku bavugabutumwa.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 ni bwo Intumwa Joshua Masasu uyoboye itorero rya Evangelical Restoration church yateye benshi kumwibazaho nyuma yo gusomanira n’umugore we mu rusengero.

Ibi byabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration church ruherereye i Masoro mu mujyi wa Kigali, aho Pastor Lydia umufasha wa Apotre Joshua Masasu yamwegereye akamuhobera ndetse bikarangira basomanye maze abantu bari mu rusengero bihera ijisho abandi bifata mu maso.

Nk’uko umufasha wa Masasu yabivuze ngo icyamuteye gusoma uyu mugabo we ngo ni uko agira umutima wihangana ndetse usaba imbabazi.

Pastor Lydia umufasha wa Masasu yagize ati:”yihutira gusaba imbabazi, abana neza n’abandi, ndamushimira ndetse ndasaba n’abandi kumukurikiza kuko ni umuntu mwiza cyane, akwiye bizu kubera ko ngo amushimisha cyane”.

Uyu Pastor Lydia nyuma yo kuvuga gutya yahise yegera umugabo we barahoberana ndetse baranasomana biratinda, gusa nyuma yo gusomana kw’aba bombi Intumwa Joshua Masasu yirinze kugira icyo avuga kuri uku gusomana kwe n’umufasha we ndetse bakabikorera mu ruhame.

Icyi gikorwa aba bombi bakoze cyo gusomana bagikoze bahuza iminwa, ni igikorwa abenshi bafata nk’icyo gukorerwa ahantu hatari ku ka rubanda dore ko hari n’amadini abuza gusomanira mu ruhame.

Twabibutsa ko aba bombi Intumwa Masasu n’umufasha we basomanye ubwo bari mu materaniro y’abubatse ingo, gusa bikaba byatunguye benshi dore ko bitari bimenyerewe hano mu Rwanda gusomanira mu ruhame ku bakozi b’Imana.

Ibitekerezo

  • Ibi ni ukubura ikinyabupfura no kwiyubaha bariya babyeyi ntibagombye gukora ibi ku mugaragaro. Ivugabutumwa ni ryiza ugatanga ni urugero ariko iryirengagiza umuco no kwiyubaha ni agahomamunwa ndabona anahuye numugore cga inkumi yo hanze atayiringana yayitera iminwa kuko ni "retour d’age" ubutaha bazakuramo imyenda mu rusengero bagakora ibidakorerwa ahabonetse hose. Njye biriya bagombye kwiyubaha bakabikora biherereye. Mbega urugero rubi Apotre weeeee urasebye warutanze koko.

    Ndakeka ko bene ibi ari Marketing y’idini gusa.Mu gihe Imana ibuza abagore kwigisha mu nsengero nkuko tubisoma muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35,umugore wa Masasu n’umugore wa Gitwaza ni aba Pastors.Ndetse hari abagore benshi b’aba Apostles mu Rwanda.Urugero ni Apotre Mignonne.Aho gusomana mu nsengero,Masasu nabanze yubahirize itegeko ry’Imana ribuza umugore we kuba Pastor.Areke no kurya amafaranga y’abayoboke be,kubera ko muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Hanyuma yigane Pawulo wirirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu abwiriza ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema (tents) kugirango abeho.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:33,nta na rimwe Pawulo yasabaga Icyacumi.
    Kimwe n’abandi bigishwa ba Yesu.

    Ikibazo nuko babikoze? Cg nuko babikoze ku mugaragaro? Ibi nta kibazo kirimo cyane ko babyemerewe... Ese mujya mwibuka ko umuntu iyo atwite ari igisobanuro cyuko yakoze imibonano mpuzabitsina ?? Niba bakwiye gusomana bihishe bivuze ko n’utwite yagakwiye kwihisha kugeza abyaye kuko byerekana ko yakoze sex 🤷🏽‍♂️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa