skol
fortebet

Amafoto yaciye ibintu :Umugabo yiyemeje kurarira amagi y’inkoko iminsi 30 kugeza avuyemo imishwi

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umugabo wiyemeje kurarira amagi y’inkoko ,amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ,amafoto agaragaza umusore wakoreye ubukwe mu imodoka ihenze ndetse n’ayandi.

Sponsored Ad

Umugabo w’umunyabugeni witwa Abraham Poincheval, w’imyaka 44 wo mu Bufaransa ari mu gikorwa cyatangaje abatari bacye, aho yiyemeje kumara igihe cy’ukwezi kose araririye amagi y’inkoko akaba yizeye ko azahava asohokanye imishwi y’inkoko.


Nsanzumuhire Innocent ufite w’imyaka 33 na Furaha Charmente w’imyaka 27 bamaranye imyaka 21 bakundana gusa bari bamaze imyaka umunani badahura bitewe n’uko Furaha afite akazi akora i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu bamaze kubana nk’umugore n’umugabo. Aho bakoreye ubukwe mu imodoka ya Limousine.




Ubwo abafana b’Ubufaransa bari bateraniye kuri Champs Elysees bishimira ko igihugu cyabo gitwaye igikombe cy’isi,umusore umwe yashatse gutungura umukunzi we atera ivi amusaba ko yamubera umugore undi aramwamagana ndetse abafana bari hafi bamuha urw’amenyo.


Umugabo w’umudage yakoze igare ry’akataraboneka ku isi aho afite inzozi zo kuzandika mu gitabo cyandikwamo abanyabigwi ku isi .



Young Grace yashyize yagaragaye yambaye umwenda wa Bikini ari kumwe n’umusore bari mu rukundo.



Reba amafoto atandukanye yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa