skol
fortebet

Amatike y’igitaramo cya Don Moen i Kigali yatangiye kugurishwa habura amezi 5 ngo kibe

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Don Moen I Kigali yatangiye kugurishwa nyuma yuko habura amezi 5 ngo kibe.

Sponsored Ad

Mu mateka y’ibitaramo bya muzika mu Rwanda bimenyerewe ko amatike agurirwa ku muryango cyangwa mbere ho iminsi itari myinshi, ibi birikugenda bihinduka kuko ubu amatike yo kuzinjira mu gitaramo gikomeye icyamamare Don Moen azakorera mu mujyi wa Kigali yatangiye kugurishwa habura amezi atanu ngo kibe.

Umuhanzi Donald James ubusanzwe uzwi nka Don Moen kuri ubu afatwa nk’umwami w’indrimbo zo kuramya Imana ku isi , kuri ubu ategerejwe mu gitaramo kiswe Kigali Praise Fest kizaba mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2019 turimo gusatira.

Abateguye iki gitaramo bavuze ko bahisemo gushyira ku isoko aya matike hakiri kare kugira ngo buri wese ubyifuza azabashe ku kitabira bigendanye n’ubushobozi bwe kuko agurishwa mu byiciro kandi abazayagura mbere nibo bazayabona ku mafaranga makeya.

Iyi sosiyete isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu gihugu, yizeza abazagura aya matike mbere ko ntampungenge bakwiye kugira z’uko ashobora kwiganwa kuko umutekano wayo ucunzwe neza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ushaka kugura itike ajya ku rubuga www.rgtickets.com, kugeza ubu ariko aho iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ntiharamenyakana ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya na Don Moen nabo ntibaratangazwa.

Ubu buryo bwo kugurisha amatike mbere y’igitaramo busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere cyane, bukaba bufasha abateguye kumenya umubare w’abazitabira bityo bagategurirwa imyanya ihwanye nabo ntamuvundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa