Apôtre Masasu yemereye abagabo kujya bakirigita abagore babo mu gihe cyo kuramya

Iyobokamana   Yanditswe na: Muhire Jason 10 October 2018 Yasuwe: 1545

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, abaha n’uburenganzira bwo kubakirigita mu gihe cyo kuramya.

Ni ikimenyetso yavuze ko kizanoza imibanire y’abashakanye, bitagutuma n’abatarashyingirwa babyifuza.

Yabitangaje mu gusoza amateraniro y’umuryango y’iminsi 14 ku wa 28 Nzeri 2018. Yari afite intego ivuga ko “Guca bugufi no kwirinda ibisindisha byubaka umuryango.”

Apôtre Masasu yasobanuye akamaro k’umuryango n’uburyo Satani awanga, yitangaho urugero rw’ibihe bigoye we n’umugore we bamaranye imyaka 29 banyuzemo, ariko bakagumana kuko bemeye guca bugufi ku Mana.

Ati “Twebwe twavuye kure. Sinari nzi ko umuntu yafata umugore we mu kiganza. Ibyo simbizi. Sinari nzi ko umuntu atahana ’pomme’. Sinari nzi ko umuntu yakumbura, agakunda umugore we.”

“Ejo bundi nanjye naramusohokanye [...] Nta kintu utakwiga mu buzima Imana yaguhinduye.”

Yanagarutse ku kuvuga ko adashaka abagabo baticarana n’abagore babo mu materaniro.

Ati “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka, mushake intebe.”

“Nimushaka muze mufate iyanjye munyimure ariko mwicarane [Yimyoza]. Kandi hagati mu kuramya Imana mujye mubakirigita mu mugongo, ndabyemeye.”

Yatanze urugero rw’imiryango ikwiye kureberwaho, anakomoza ku bo yavuze ko bigize abanyamwuka cyane batabikozwa.

Bamwe bahise bakubita igitwenge, na we ababwira ati “Baragira ngo ntibikijijwe dore uko babaye! Ariko iri torero nzarirera nte? […] Bizatuma abaseribateri bari aha ngaha bumiranye, batanabona, bibatera ubushake bwo kuzarongora neza.”

Yabibukije ko bagomba gukundana, nubwo baba bari guca mu bihe bikomeye bitewe n’umwe mu bashakanye.

Yakomeje agira ati “Hari abavuga bati ni gute wakunda umugore wakwishe mu mutima imbere, abantu bari gusigana. Abagabo bavuga ko bazatangira gukunda abagore babo bamaze kuganduka, icyo niikinyoma. Mukunde atanagandutse, agutuke umusome.”

Apôtre Masasu kandi ku wa 6 Ukwakira 2018, ubwo yari mu materaniro yagarutse ku ngingo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu muryango.

Yahamagaye umwe mu bagabo amusaba gukora ku itama ry’umugore we, akamubwira ko amukunda. Barahoberanye cyane.

Apôtre Masasu yahise amubwira ati “Musome no ku munwa nta kibazo birakijijwe.”

src:Igihe

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Bubu

    ashigaje kubaha nubwo kubariramo

    4 months ago

Inzindi nkuru

Jeannette Kagame ari bugeze ijambo mu barimo Donald Trump mu masengesho yo...

Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda ari mu ruzinduko rw’...
5 February 2019 Yasuwe: 1569 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Apotre Masasu yasomanye n’umufasha we mu rusengero...

Nsengimana Vincent de Paul Umuyobozi wa Power of change Ministries avuga ko...
4 February 2019 Yasuwe: 8137 3

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yageneye ubutumwa...

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza...
12 January 2019 Yasuwe: 2550 1

Polisi yataye muri yombi uyu Mupasiteri n’umufasha we bazira kugurisha...

Pasiteri TITO Wats wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi hamwe...
29 December 2018 Yasuwe: 7057 1

NTIBISANZWE:Amaze imyaka 18 yose yaribye Ubupadiri none yavumbuwe

Kiliziya gatolika mu Gihugu cya Espagne ivuga ko yirukanye umupadiri wo mu...
26 December 2018 Yasuwe: 5358 1

Nawe ushobora kwibaza impamvu abakirisitu b’iki gihe bizihiza Noheli ariko...

Umunsi ukurikira Noheli, (Boxing Day) ni umunsi ufatwa nk’ikiruhuko mu...
26 December 2018 Yasuwe: 1007 1