skol
fortebet

Birababaje! Pasiteri yirukanye ku ruhimbi umusore ufite ubumuga aho kumusengera

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri witwa David Owuor uhagarariye itorero rya Holiness Ministries muri Kenya yirukanye ku ruhimbi umusore ufite ubumuga aho kumusengera ngo akire.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza umupasiteri witwa David Owuor yirukana umusore umaze igihe kinini abana n’ubumuga bwo kutagenda aho uwo musore yari aherekejwe n’umwana muto .Icyababaje benshi akaba ari ubury uyu mugabo wiyise umukozi w’Imana yasabye abadiyakoni bashinzwe gucunga umutekano mu rusengero ko basohora uwo uwo musore ubana n’ubumuga.

Bamwe mu basengera muri rino torero baganiriye n’itangazamakuru ryo muri Kenya bavuze uyu mu pastier ari uwi ibinyoma kuko mu bantu baza kuhasengera bose baza bizeye ko bazakira nyuma bagataha ibibazo byabo bidacyemutse .

Bimwe mubyo uyu mu pastier avuga ko asengera bikagenda neza harimo nko kba asengera abagore babuze urubyaro bagasama ndetse no gusengera abasore n’inkumi babuze abagabo ndetse no gusengera abashomeri bakabona akazi gusa ngo iyo bigeze ku bantu bafite ubumuga arabasengera byagera hagati akihagararaho avuga ko batemera ko Imana ishobora byose ariyo mpamvu ituma badakira.

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri aya mashusho yasakajwe hanze bamwe banenze uyu mu pasteri ndetse basaba ubuyobozi bwa Kenya kumufatira ingamba zimukwiriye ndetse no gufunga itorere rya Holiness Ministries abereye umuyobozi mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa