skol
fortebet

Bishop Jean wambuwe inshingano yandikiye ADEPR abasaba kwisubiraho

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Bishop Jean Sibomana uherutse kurekurwa n’urukiko, wahoze ari Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , yasubije ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mu minsi ishize agaragaza ko ibyo yakorewe na bagenzi be ari ikubasuzugura kuburyo bukomeye.
Ibaruwa yasubije, yayandikiwe kuwa 06 Ukwakira 2017 imumenyesha ko yambuwe inshingano za Gipasieri na bagenzi be barimo Bishop Tom Rwagasana bari banafunganye bazira kunyereza amafaranga y’itorero nk’uko bivugwa.
Uyu mugabo yagaragaje ko (...)

Sponsored Ad

Bishop Jean Sibomana uherutse kurekurwa n’urukiko, wahoze ari Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , yasubije ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mu minsi ishize agaragaza ko ibyo yakorewe na bagenzi be ari ikubasuzugura kuburyo bukomeye.

Ibaruwa yasubije, yayandikiwe kuwa 06 Ukwakira 2017 imumenyesha ko yambuwe inshingano za Gipasieri na bagenzi be barimo Bishop Tom Rwagasana bari banafunganye bazira kunyereza amafaranga y’itorero nk’uko bivugwa.

Uyu mugabo yagaragaje ko ingingo bashingiyeho babambura inshingano za Gipasiteri zihabanye n’amahame ya Bibiliya ndetse n’amabwiriza y’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR.

Yumvikanishije ko ibyamukorewe byari bigamije kumutesha agaciro no kumwandagaza mu ruhame.Yasabye abayobozi n’abandi bose barebwa n’iki kibazo muri ADEPR ko bakwicara bakongera gusuzumana iki cyemezo ubushishozi.

Yakomeje abwira umuyobozi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim ko raporo bashingiyeho bamuhagarika we atayizi , kandi atazi ibiyikubiyemo.Ngo ibiri muri iyo raporo bihabanye n’ukuri ku izindi raporo zayibanjirije kandi zemezwaga n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano.

Asoza ibaruwa ye UMURYANGO ufitiye kopi, yibukije umuvugizi mukuru wa ADEPR wamusimbuye Rev. Karuranga Ephraim ko we na Komite bafatanyije kuyobora muri iki gihe bakwiye kurangwa n’urukundo bagasubira mu masezerano bagiranye n’Imana basura abafite ibibazo by’uburwayi muri iki gihe.

Mu minsi ishize Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yicajwe mu myanya yagenewe abakirisitu ubwo yajyaga gusengera i Nyarugenge.
REBA AMAFOTO

ADEPR yamwandikiye imumenyesha ko yambuwe inshingano

Ibaruwa ya Bishop Jean Sibomana

Bishop Jean asigaye ahezwa

Ibitekerezo

  • uyu nyakubahwa wiyise BISHOP yaretse guta umwanya koko watuje Imana niba urengana ko izakurenganura, Thom ko nukomeza kuba igikoresho ke ko aribukujyane gehonome watuje ugasaba Imana imbabazi kuruhare waba waragize mubibazo itorero ryagize wagizemo uruhare ko izakubabarira, natwe izadusura mumitima yacu tuguhe imbabazi. Naho nukomeza gutyo uratuma dusubira kwiyicisha inzara hejuru yanyu Imana idukize igitugu Cyangu, ubugingo bwacu tuzaburira kuko mwarimubugejeje habi. Uwiteka Uhabwe icyubahiro ko wadukijije abarya ruswa ngo batange imyanya yo kuyobora intama zawe, bakarya akaribwa nakataribwa. Nitwe twakira itera bwoba ryababagabo biyise baebishop,niba bakomeje kwinangira imitima yabo ikaba yarabaye akahebwe nabagira inama yo gushinga ayabo materaniro bazayobora nka company zabo ,bashatse baba nabapapa Muriyo. Za miliyari barazifite bagabanye kuri Dove Hotel, ayo twashyize mukigega sicco arenga miliyoni 400,ayo abaguze ubupasteurs bagiye banana,............. Yesu uzandinde gusaza nabi no gusoza urugendo rwanjye Nabi. Uzandinde kurya ibyibano, impongano MBi, komora ibyaha mbica hejuru no kurokora inyamibwa nka Sawuri. Nungenza utyo Yesu uzaba ungiriye neza kutazagibwaho umuvumo. Uzatwihere iherezo ryiza.

    Ntawabasuzuguje nimwe mwisuzuguje nuko Imana ikora ntimwari gukomeza muribata Inzu yayo irebera nuko ikora iyo wanze kumva ntireba amatitre ufite mwayoboreye mumubiri mubanze mwihane mbere yogushaka ibyubahiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa