skol
fortebet

Bishop Masengo nawe ati ’Abagatolika baramutse bavuze ngo tubivuyemo mwareba ukuntu abasilamu baturigata’

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Dr Fidèle Masego uyobora itorero Foursquare Gospel Church yanenze abantu bavuga nabi Kiliziya Gatolika abibutsa ko ari yo ifatiye runini ubukirisito ku isi yose ndetse ko Kiliziya Gatolika itariho ubusilamu bwaganza ubukiristo ku isi yose.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje Ku cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 ubwo yasobanuriraga abakirisito by’umwihariko abo yari agiye guha inshingano zitandukanye mu itorero Foursquare Gospel Church uko bakwiye gukora inshingano batibasira imyemerere y’andi madini.

Yavuze ko hari igihe umuntu ahabwa inshingano akazikorana ubwana, akareba ku itorero rye akibwira ko abandi badakiranuka maze agatangira kubaciraho iteka, nyamara ngo ubwami bw’Imana burenze amazina y’amatorero n’amadini abantu basengeramo.

Ati: “Ubwami bw’Imana ni bugari cyane kuko burenze amazina y’amatorero,… burenze abo mwavuye hamwe, burenze abo musengana, abakozi bo mu bwami bw’Imana bagira imitekerereze y’ubwami.”

Yavuze ko hari abantu bajya bibasira Kiliziya Gatolika bakayivuga nabi kubw’imyemerere yayo, ariko ngo ntibikwiriye kuko Kiliziya Gatolika ari yo nkingi ya mwamba ubukirisito bwegamiye.

Ati: “Ntitukajye dutera amabuye Kiliziya Gatolika, dufite ikibazo cy’amazina y’amatorero yacu tukavuga tuti iri ni ryo ryacu iritari iryacu tukaryita ukundi, ndababwira ko abagatolika ari bo batumye turiho nk’abakirisito….

….Ubu abagatolika bose babyutse mu gitondo bakavuga bati tubivuyemo, mwareba ukuntu abasilamu baturigata! Abagatolika ni 98% y’abakirisito bose ku isi, rero nuzajya ubona abantu bari hariya kwa padiri ntuzajye uvuga ngo utereyo amabuye, impamvu dusenga tukajya mu mwuka nuko badushyigikira bigatuma abakirisito tuba benshi.”

Masengo avuga ko nubwo hari ibyo itorero rye ritumvikanaho na Kiliziya Gatolika mu myemerere, ngo ibyo bahuriyeho ni byo byinshi.

Ati: “Dukoresha Bibiliya imwe, hari ibyo tutumvikanaho ariko ibyo duhuriyeho ni byo byinshi, imitekerereze y’abana rero ntibareba ubwami bw’Imana bareba amazina y’amatorero yabo!”

Amadini n’amatorero menshi ya gikirisito anenga imwe mu migenzo n’imihango ikorerwa muri Kiliziya Gatolika aho usanga babashinja gusenga ibishushanyo, gukora imigenzo ya gipagani yashyizweho n’abantu, ndetse hari n’abatemeranya ku minsi mikuru Kiliziya Gatolika yizihiza n’ibikorwa muri uko kuyizihiza.

Ibyo Masengo avuga ko ntaho bihuriye n’ubwami bw’Imana kuko bwo burenze amadini abantu basengeramo.

Src:Ibyishimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa