skol
fortebet

Bishop Rugagi ari muri Kenya mu itorero rye ribwirizamo umuhungu we

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Nyuma yuko urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church riyobowe na Bishop Rugagi Innocent rufunzwe kuri ubu uyu muvugabutumwa arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho afite ishami ry’itorero rye (Redeemed Gospel Church - Kenya) riyoborwa na REV. Joshua Katua akaba ari naho umuhungu wa Rugagi abwiriza.
Ni urugendo akoze nyuma y’uko itorero rye mu Rwanda rikomeje gufungwa dore ko ku cyumweru bamwe mu bakirisitu bagiye gusenga bakabwirwa ko urusengero rugifunzwe.
Kuri iki cyumweru nibwo Bishop (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church riyobowe na Bishop Rugagi Innocent rufunzwe kuri ubu uyu muvugabutumwa arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho afite ishami ry’itorero rye (Redeemed Gospel Church - Kenya) riyoborwa na REV. Joshua Katua akaba ari naho umuhungu wa Rugagi abwiriza.

Ni urugendo akoze nyuma y’uko itorero rye mu Rwanda rikomeje gufungwa dore ko ku cyumweru bamwe mu bakirisitu bagiye gusenga bakabwirwa ko urusengero rugifunzwe.

Kuri iki cyumweru nibwo Bishop Rugagi Innocent yageze ku kibuga cy’indege cya Jomokenyata International Airport, yitabiriye amateraniro yari ategerejwemo, ahari hahuriye abantu benshi bari baje kumutegereza ngo bumve ubutumwa Imana yamuhaye ngo abazanire.

Bishop yabanje kwakira umuhunguwe nawe akaba umukozi w’Imana muri iki gihugu cya Kenya, Yitwa Imanishimwe Hesron.

Bishop Rugagi akaba yitabiriye igiterane kiri kubera mu Itorero Redeemed Gospel Church riyobowe na REV. Joshua Katua. Riherereye ahazwi ku izina rya UMOJA 2, yashimiye Imana kuba yongeye kugera muri iri torero riyobowe na Rev. Joshua Katua, ndetse anamushimira n’umufasha we Past PAULINE KATUA.

Bishop akaba yabanje kwakira umuhungu we nawe akaba umuvugabutumwa muri iki gihugu cya Kenya yitwa Imanishimwe, ati: "Uyu mwana yambereye umugisha kandi yakomeje kumpesha agaciro muri iki gihugu, namuzanye ari umwana muto none ubu yarashatse Imana yamuhaye n’umugisha w’urubyaro yaranabyibushye... Muhungu wanjye warakoze gukorera Imana ndetse no kunyubahisha muri iki gihugu, kandi uzagera kure cyane”

Urusengero rw’Itorero Redeemed Gospel Church rwafunzwe mu ntangiriro z’icyumweru dusoje ku mpamvu ubuyobozi busobanura ko byatewe no guteza urusakuru mu baturage bahegereye.

Ku wa Gatanu cyumweru gishije inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere zihanangirije Bishop Rugagi ko urusaku ruturuka mu rusengero rwe rumaze gutera ikibazo.

Ahawe ijambo, Bishop Rugagi yavuze ko uburyo urusengero rwe rwafunzwemo ku wa mbere atabizi ashima ko ku wa Gatanu rwafunguwe n’ubwo rwongeye gushyirwaho ingufuri.

Bishop Rugagi yagize ati: “Mu gihe gishize habayeho ikibazo badufungira urusengero ku mpamvu y’urusaku. Bwa mbere byarabaye ndetse dushyiramo soundproof (ibikoresho birinda amajwi gusohoka mu nzu) ya miliyoni 6,7 ariko ku wa Mbere badufungira ntibigeze batubwira impamvu; twaje kuyimenya nyuma ngira amahirwe yo kuvugana n’impande zose badukingurira ku wa Gatatu, ibyo turabishimira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wari muri iki kiganiro n’abanyamadani yasubije Bishop Rugagi ko yakomeje kwihanangirizwa inshuro nyinshi ariko ntagabanye urusaku ateza mu baturage bamwegereye.

Minisitiri Kaboneka yagize ati: “Twaravuze,…iyo bidakemutse bigenda bite? Habaho kwihaniza ariko bitakorwa hagashyirwa mu bikorwa ibiteganyijwe. Uravuga ngo bagufungiye? Ku Cyumweru uzajyemo uzasakuze, noneho tuzafunga harimo abakirisitu. Ibyo ubimenye!”

Ubwo Rev Joshua Katua yakiraga Bishop Rugagi ku kibuga cy’indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa