skol
fortebet

Bishop Rugagi ashobora kuva mu Rwanda kubera abakirisitu babuze amafaranga yo kwishyura ubukode bwo muri Serena Hotel

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Innocent Rugagi uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yaciye amarenga ko ashobora kujya i Burayi gukorerayo umurimo w’ibwirizabutumwa kuko ngo amafaranga yo gukodesha muri Serena Hotel aho itorero rye risengera akomeje kuba ingume mu bakirisito.

Sponsored Ad

Ibi Bishop Innocent Rugagi yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero rye mu materaniro yabereye muri Serena hotel aho iri torero rikodesha nyuma yo gufungirwa urusengero rutari rwujuje ibisabwa.

Bishop Rugagi yagaragaje ko yamaze kubona ibyangombwa byo gukorera ibwirizabutumwa mu bihugu by’i Burayi yari amaze igihe arindiriye ahushurira abayoboke ko isaha ku isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera ibwirizabutumwa mu Rwanda byaba bikomeje kumugora.

Yagize ati: “Narindiriye ibyangombwa by’itorero kugirango twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yabajije abayoboke b’itorero rye ati: “Ni ba nde bakunda umurimo w’Imana hano mu Rwanda? (benshi bamanitse amaboko bahamya ko bakunda umurimo w’Imana).

Rugagi yahise ababaza ikindi kibazo kigaragaza ko ashidikanya ku rukundo bakunda umurimo w’Imana ati: “Ni byo koko murakomeje? Mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano (muri hotel)? Mwaba mukunda uyu murimo, pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza?”

Bishop Rugagi yavuze ko ikiruta ari uko yaguma mu mahanga akajya akorerayo amafaranga yarangiza akayohereza mu Rwanda kuko n’ubundi ngo utwo akorerayo aratwohereza.

Ati: “Nyohereza ndi hanze, n’ubundi se uwagumayo nkakomeza nkayaboherereza? None utwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu?”

Mu minsi ishize Bishop Rugagi yari yatangaje ko itorero rye rigiye kwimukira Kimironko ndetse banasengeyeyo inshuro imwe, gusa yagaragaje ko ubuyobozi bwa Leta hari ibyo bwasanze bitaruzura none ubu basubiye gusengera muri Serena.

Yagize ati: “Nibikunda tuzajyayo kuko ntabwo turi hejuru y’amategeko, nibidakunda turaguma hano.”

Redeemed Gospel Church ya Rugagi imaze amezi atari make isengera muri Serena ariko Rugagi yagaragaje ko kwishyura ikiguzi cyo gusengerayo bigenda bibera abakirisito umuzigo uremereye, ari na cyo gishobora gutuma yigira i Burayi akajya aboherereza ayo akorerayo.

SRC:Ibyishimo

Ibitekerezo

  • ababayoboke barugagi ra.ariko burya niyo abantu bajijutse barize nokwiga iyobageze mu idini bahinduka injiji nezneza . bahinduka nkamatungo kbsa nkaba babona rugagi atabacitse bazerekezahe nibifaranga baturaga injiji.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa