Bishop Rugagi yasubije abibaza impamvu agiye kugura indege akiri mu bukode[AMAFOTO]

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 18 September 2018 Yasuwe: 3845

Bishop Innocent Rugagi uyobora Redeemed Gospel Church yavuze ko kuba yaratangaje ko ashaka kugura indege kandi itorero ayoboye ritagira urusengero nta kibazo abibonamo abigereranya no kuba hari abantu benshi batunze imodoka zabo kandi batagira inzu zabo bwite.

Mu cyumweru gishize Bishop Rugagi yatangaje ko ari hafi kugura indege ndetse ahishura ko yamaze no kumenya igiciro cyayo nyuma yo kujya muri Amerika gusura uruganda rwa Boeing rukora indege.

Gusa, benshi bumvishe ibyo yatangaje birabatungu batangira kwibaza impamvu agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero rw’itorero rye rimaze igihe rikodesha aho risengera kubera ko ritagira urusengero.

Kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yavuze ko hari abantu badafite kwizera nk’ukwe maze bakumva amagambo yo kwizera avuga bakamushinja kuba ari umwirasi, nyamara ngo abikoreshwa no kwizera kandi ngo kwizera kwe ntigukwiye kugusha abantu.

Ati: “Wumvise amagambo mvuga yo kwizera utari mu mwuka ntiwagaruka guterana. Niba njyewe nizeye Imana nkabwira abantu ngo nzagura indege cyangwa ikindi kintu runaka, umuntu akagushwa n’ijambo ry’uko nzagura ikintu kandi amafaranga nta yo mfite, umunsi nzayigura (indege) bwo tuzaba tukiri kumwe? kwizera kwanjye kugusha imitima y’abantu batazi Imana yo kwizerwa!”.

Abamunenze ko agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero yabasubije ko ibyo ari ibintu bisanzwe mu bantu kuko ngo hari n’abanya-Kigali benshi batunze imodoka zabo kandi bakodesha amazu babamo.

Ati: “Kubera ko nta rusengero turagira, ugasanga umuntu aravuze ngo ‘ariko se agiye kugura indege agikodesha?’” Abibaza icyo kibazo Rugagi yabasubirishije ikibazo kigira kiti: “Ni bangahe bafite amamodoka muri uyu Mujyi kandi nta mazu bagira? Ni bakeya? Kuki babanje kugura amamodoka batabanje kugura inzu se? Ibyo wabinsobanurira?…nuko baba bazi agaciro k’imodoka.”

Yakomeje asobanura aho azakura amafaranga azagura indege, ati: “Konte yanjye iri muri banki yitwa kwizera, rero utabanye nanjye mu kwizera, mu gitondo wabyita ubwibone kandi atari ubwibone.”

Yagarutse no ku bantu bavuye mu itorero rye kubera ko riri mu bihe bigoye na bo abagenera ubutumwa.

Ati: “Ntabwo ari njyewe Imana irimo kugerageza, ahubwo irimo kugerageza abo turi kumwe ngo irebe uko bahagaze. Igihe cy’ibigeragezo kuri njyewe cyararangiye kuko simburara, simbwirirwa, simbura amafaranga y’amashuri y’abana…, aho naraharenze.”

Rugagi yatangaje ko igihe itorero rye ririmo ari icyo kureba abari kumwe na we by’ukuri.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Gatera rwose, iyo bible ukoraho reference ni intwaro ya colonisation yabazungu, bakakubwira ngo ntukunde ibyisi, wiyange, kugira ngo abanyafurika natural resourses bafite, abazungu bazijyanire, bagende bubake ibihugu byabo bibe paradiso, twe ubukene butubeho karande batubeshya ngo ibyiza tutabona mwisi tuzabibona mwijuru mugihe bo ibyizi babibona mubihugu byabo. Iyi myumvire ya Gatera niyo abazungu bifuza kubanyafurika turayamaganye rwose. Ikibi nubwambuzi nkubwo bwaba Rugagi nabandi nkawe, ariko abanyafurika tugomba gushaka ubukire tukabaho neza muri iyi si kuko ijuru ntawagezemo ngo atubwire uko bimeze.

    September 2018
  • chat_bubble Gatera Joseph

    Bishop RUGAGI arakataje mu gukunda ibyisi.Umenya atazi ko abantu bose bakunda ibyisi imana izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ikindi kandi abankunda ibyisi,imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4). YESU yasize adusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Niyo mpamvu INTUMWA za YESU,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).YESU n’Abigishwa be,bagendaga bazura abantu,bagakiza abaremaye.Iyo baza kumera nk’aba ba Bishop RUGAGI bagenzwa no gushaka ifaranga,imodoka n’indege,bari kuba abakire cyane.Ariko kubera ko bakoraga umurimo w’imana ku buntu,bari abakene cyane.Abantu bose bameze nka Bishop RUGAGI,nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita “abakozi b’inda zabo “ (Romans 16:18).Imana idusaba kubasohokamo kugirango tutazarimbukana nabo ku munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4).

    September 2018

Inzindi nkuru

Ibintu wakora mu kugaragariza uwo mwashakanye ko umukunda nyabyo (Igice cya...

Nkuko twatangiye iyi nyigisho yacu ifite umutwe ugira uti :” Ibintu wakora...
25 April 2019 Yasuwe: 1670 1

Pasiteri Mpyisi yerekanye umwihariko we ubwo yasetsaga abantu mu...

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero...
20 April 2019 Yasuwe: 5402 1

Sobanukirwa no kubaho no gukomera kw’Imana hamwe n’iremwa ry’isi n’Ijuru /...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
18 April 2019 Yasuwe: 724 1

#Kwibuka25:Olivier umuririmbyi mu itsinda Beauty for Ashes riramya...

Umuhanzi Kavutse Olivier watangije itsinda rimaze kubaka izina mu ndirimbo...
11 April 2019 Yasuwe: 569 0

Kwibuka25: Ijambo ry’Imana rivuga iki ku bikorwa byo “Kwibuka”?

Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’ abafilipi 1:3 haravuga hati”...
6 April 2019 Yasuwe: 1643 1

Barutoromayo baramucecekesheje aranga, ese wowe nta bagucecekesha...

Ijambo ry’ Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Mariko mu gice cya...
30 March 2019 Yasuwe: 1682 1