skol
fortebet

Bishop Rugagi yagurishije impeta byavugwaga ko ariyo imukoresha ibitangaza

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent, umushumba w’Itorero Abacunguwe yatanze impeta byavugwaga ko imukoresha ibitangaza ayiha umugore/umukobwa wari ufite Telefone idahenze cyane, ngo yayimpuhaye mu rwego rwo kuzayigurigusha akagura iyindi.
Ni mu materaniro manini yo kuwa Gatatu ushize, ubwo muri iri Torero ubwo byari bigeze mu mwanya w’ubuhanuzi. Bishop yagendagendaga mu mpande zose z’uru rusengero ahanurira abantu. Yaje kugera mu nguni imwe ahagana inyuma ku muryango ahaba hahagaze abantu benshi babuze (...)

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent, umushumba w’Itorero Abacunguwe yatanze impeta byavugwaga ko imukoresha ibitangaza ayiha umugore/umukobwa wari ufite Telefone idahenze cyane, ngo yayimpuhaye mu rwego rwo kuzayigurigusha akagura iyindi.

Ni mu materaniro manini yo kuwa Gatatu ushize, ubwo muri iri Torero ubwo byari bigeze mu mwanya w’ubuhanuzi. Bishop yagendagendaga mu mpande zose z’uru rusengero ahanurira abantu. Yaje kugera mu nguni imwe ahagana inyuma ku muryango ahaba hahagaze abantu benshi babuze aho yicara, yambura impeta ye abantu benshi bamuziho, aho hari na bamwe bavuga ngo ko ariyo mpeta imukoresha ibitangaza.

Mu ibanga rikomeye, kuburyo byaje kugora n’umunyamakuru w’Abacunguwe gufata amashusho, Bishop yaje kureba uyu mukobwa/umugore aramubaza ati: Mbese n’ako gatelefone konyine ufite? undi nawe amusubiza ko ariko konyine, Bishop aramubwira ati: Uretse n’aka kagaragarira inyuma gusa, ufite n’ibindi bibazo byinshi cyane bijyanye n’ubushobozi.

Ibi byose Bishop Rugagi yabivugaga gahoro byumvwaga n’aba mwegereye gusa kuko indangururamajwi yari yayikuyeho atari kuyikoresha. Ubwo yahise amubwira ngo akure simukadi (sim cards) muri Telefone ahita yambura ya mpeta arayimupfumbatisha ati: Genda uyigurishe ukemuze n’utundi tubazo dutandukanye ufite, kuko ndatubona ko ari twinshi.

Uyu wahawe iyi mpeta byaramurenze , Bishop amaze kugenda arapfukama azamurira Uwiteka icyubahiro ariko ubona byamurenze pe.

Ubwo ushobora kwibaza ngo nyuma yo kuyitanga byagenze bite n’ubuhanuzi?
Ubwo nyuma yo gutanga iyo mpeta amateraniro yarakomeje, ahubwo Bishop ahanura birenze, ubwo yafashe umwanya wo gusengera abantu indwara nyinshi zitandukanye harimo umugore wari waje yarahinamiranye atabasha no kweguka, ariko Bishop yaramusengeye arahagarara neza ndetse aricara aranagenda ndetse yirukanye n’abandi benshi mo imyuka mibi.

Ibi byabaye kuwa Gatatu Tariki20/09/2017 hari benshi buriya bategereje ko ibitangaza bihagarara, ariko habaye ibitangaza bidasanzwe, kandi bikomeye, ahubwo Bishop yahise atangiza amateraniro mashya yise Igicaniro yayatangije ejo kucyumweru kandi yabohoye abantu benshi cyane, kuko iri teraniro ritangira 14h rifitanye isano n’irisanzwe rimenyerewe kuwa Gatatu, aho Bishop afata umwanya munini wo gufasha abantu b’Imana bafite ibibazo bitandukanye. Ryatangijwe ku mugaragaro ejo ku Cyumweru Tariki 01/10 kandi ngo intego yaryo n’ugukomeza kugira ngo abantu b’Imana bafashwe ari benshi cyane.

Ibitekerezo

  • ndifuza uburyo yaza nomuntara

    murabe maso, ibyo Yesu yahanuye by’iminsi y’imperuka birimo gusohora, Matayo 24:24,25 havuga hati:"hazaduka ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma bazakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu...."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa