skol
fortebet

Bishop Rugagi yikomye abavuga ko imbaraga zikora ibitangaza azikesha impeta aba yambaye

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Pasiteri Bishop Innocent Rugagi uyobora itorero ry’ abacunguwe umaze kumenyekana cyane bitewe n’ ibitangaza bikorerwa mu itorero ayoboye yikomye abavuga ko imbaraga akoresha ibitangaza azikomora ku mpeta aba yambaye ku rutoki.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga ubwo yari ayoboye amasengesho Bishop Rugagi yakomoje ku bavuga ko imbaraga akoresha ibitangaza ari iz’ imyuka mibi n’ abavuga ko itorero abacunguwe ari iryaduka avuga ko abavuga bazakomeza kuvuga ariko ibitangaza bigakomeza gukoreka. (...)

Sponsored Ad

Pasiteri Bishop Innocent Rugagi uyobora itorero ry’ abacunguwe umaze kumenyekana cyane bitewe n’ ibitangaza bikorerwa mu itorero ayoboye yikomye abavuga ko imbaraga akoresha ibitangaza azikomora ku mpeta aba yambaye ku rutoki.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga ubwo yari ayoboye amasengesho Bishop Rugagi yakomoje ku bavuga ko imbaraga akoresha ibitangaza ari iz’ imyuka mibi n’ abavuga ko itorero abacunguwe ari iryaduka avuga ko abavuga bazakomeza kuvuga ariko ibitangaza bigakomeza gukoreka.

Bishop Rugagi yavuze ko niyo izo mbaraga zaba ziva mu mpeta icyo abantu bakeneye kureba atari aho zituruka ahubwo icyo bakwiye kwitaho ari ibitangaza bikoreka.

Yagize ati “Abazungu bo ntabwo bitaye ku buswa bwacu ngo impeta niyo irimo imbaraga, ahubwo bavuga ngo yambare umunani icyo dushaka ni kanseri zikira ubumuga bukira! Baravuga ngo hano harimo imbaraga (yerekana impeta), iyi mpeta nayihaye umumama umwe hano, sinayihaye umumama umwe (abakirisito YEGO), ntihari umupapa wahise ayingurira ako kanya (abakiristo bati YEGO)”

Yongeyeho ati “….Bakavuga ngo harimo ububaraga bwinshi. Ninde nayiha hano? Nine ukeneye ku mbaraga ngo nawe atangire yikunkumure azure abantu. (abakiristo bakoma amashyi)”

Umunyamakuru wa City Radio Ndahiro Valens Papi wari muri rusengero kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga yatangaje ko nta muntu n’ umwe yigeze abona akira, uretse abagiye baterurwa n’ abantu bambaye amabaji bagakenyezwa ibitenge ngo babone ibitangaza gusa ngo nta numwe wigeze abona icyo gitangaza.

Nubwo byagenze gutyo ariko hari abakiristo bo muri iryo torero bavuga ko bagiye bahabonera ibitangaza bitandukanye.

Hari umubyeyi watangarije City Radio ko yaje kwa Rugagi afite inda imaze imyaka ibiri yaranze kuvuka , Bishop Rugagi akabyerekwa none iyo nda ikaba yaravutse.

Yagize ati “Njyewe naje aha ngaha mfite inda y’ imyaka ibiri yaranze kuvuka, neza burundu byaranze, bandangira ko hano basenga, ndaza Bishop ankoraho arabibona ariko njyewe ntacyo nari namubwiye, nari nicaye ahantu hanjyenyine araza ankoraho arabibona ampa igihe cyo kubyariraho icyo gihe kigeze nibwo nabyaye”


Aha Bishop Rugagi Innocent yari yambaye impeta ebyiri imwe imwe kuri buri kiganza

Bishop Rugagi yigeze kwadukana uburyo budasanzwe bwo kwaka amaturo aho yabwiraga abakiristo ngo abakeneye imodoka runaka zihenze bazane amafaranga runaka arutana ubwinshi bitewe n’ uko izo modoka zirutanga mu guhenda.

Iki kintu ntabwo cyavuzweho rumwe ndetse abantu batangira kuvuga ko Bishop Rugagi yaba yibereye mu bushabitsi.

Ibitekerezo

  • Ngo abantu ntibakwiye kureba aho ibitangaza biva bakwiye kureba ko bikoreka !!!? Mbega weeee !!! Gute se ? Abakonikoni nabo barabikora cyane. Urasekeje cyane. Igisha abantu kwita ku iherezo ryabo ibindi ni inyongera. Sinon uriho urishakira abaclients (igikundi kikujya inyuma umugani wa so)

    Oya Rugagi nawe hari ibyo uvuga ahubwo ugatuma ndushaho nanjye kutagushira amakenga. None se bibiliya ntitwemeza neza ko na shitani akora ibitangaza ndetse ko yamanura n’umuriro mu ijuru? Kuba rero ibitangaza bikoreka sicyo gisobanura ko ubikoreshwa n’Imana, non na satani ni umutechnicien mubi kandi afite abakozi? Bisobanure ukundi naho ibitangaza no kubikoreshwa n’Imana birahabanye cyane. Ubundi ariko njye nari ntaranabireba, umuntu w’umugabo w’umugore n’abana izo mpeta zombi ni iza rubanza ki? Wisuzume!!!

    Gihamya simusiga ko ibitangaza bye bitava ku mana,nuko arya amafranga y’abantu.Nyamara Abigishwa ba YESU,iyo wabahaga amafranga,barayangaga,bakakubwira ngo "uragapfana n’ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-22).Kubera ko YESU yadutegetse gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Niyo mpamvu mubona abahamya ba Yehova nta na rimwe basaba ICYACUMI KANDI ARIBO BONYINE birirwa mu nzira babwiriza nkuko YESU n’Abigishwa be babigenzaga.

    bavandimwe, icyaha gikomeye kibaho nugutuka Umwuka w’Imana. Dusome bibiliya, dusenge, twihane, dukiranukire Imana.

    Amagambo asenyana, asebanya ntawuyungikiramo. Ubwami bw’Imana subw’Amagambo nubw’imbaraga.

    Umucamanza numwe niwe uzi ibiri ku mitima yacu.

    Ngo mu minsi y’imperuka malayika wa dayimoni azigaragaza nka malayika w’umucyo kandi bamwemere. Komeza icyo wamenye kandi ugumane ibyo wizera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa