skol
fortebet

Bishop Rwagasana yandikiye ADEPR asaba gusubizwa inshingano z’ubupasiteri yambuwe

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yandikiye itorero rya ADEPR asaba ko yasubizwa inshingano z’ubupasiteri yahoranye na mbere.Ni nyuma y’icyumweru kimwe ADEPR itangaje ko yamwambuye izi nshingano burundu na mugenzi we, Bishop Jean Sibomana.
Ku wa 17 Nzeri 2017 Bishop Tom Rwagasana yarekuwe n’urukiko kubera impamvu z’uburwayi.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero. (...)

Sponsored Ad

Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yandikiye itorero rya ADEPR asaba ko yasubizwa inshingano z’ubupasiteri yahoranye na mbere.Ni nyuma y’icyumweru kimwe ADEPR itangaje ko yamwambuye izi nshingano burundu na mugenzi we, Bishop Jean Sibomana.

Ku wa 17 Nzeri 2017 Bishop Tom Rwagasana yarekuwe n’urukiko kubera impamvu z’uburwayi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.

Rwagasana yarekuwe n’urukiko asabwa, kujya yibataba ushinjacyaha buri cyumweru anasabwa gutanga Pasiporo bivuze ko atagizwe umwere ahubwo n’uko yarekuwe by’agateganyo.

Kuwa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana Jean afungurwa by’ agateganyo kubera impamvu zirimo n’ uburwayi.

Ku wa 05 Ukwakira inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye yanzura ko Bishop Tom na Bishop Sibomana bamburwa inshingano z’ubupasiteri, impamvu bagaragaje n’uko hari imyitwarire mibi yabagaragayeho biturutse ku mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo.

Nyuma y’iminsi irindwi, Bishop Tom Rwagasana yamenyesheje Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, amusaba kwisubiraho ku cyemezo yafatiwe we na mugenzi we.

Mu ibaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2017, UMURYANGO ufitiye kopi, Bishop Tom yasabye gusubizwa izi nshigano kuko ari umuhamagaro w’Imana ndetse anagaragaza ko bidakwiye gufata icyemezo nk’icyo.

Rwagasana avuga ko ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kumutesha agaciro, anavuga ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Igihugu.

Mu ibaruwa ye yagize ati “Impamvu nshingiraho harimo kuba icyemezo cyarashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi (External Forensic Audit Report) ntamenyeshejwe, ntakorewe, ntagizemo uruhare urwo arirwo rwose cyangwa ngo mugire icyo muyimbazaho mbahe ibisobanuro. Ikindi ni uko ibikubiyemo byaba bihabanye n’izindi raporo z’ubugenzuzi zakozwe zikanemezwa n’inzego za ADEPR zibifite mu nshingano.”

Yungamo ati “Nsanga icyo cyemezo ubwacyo kinyuranye n’amategeko y’igihugu muri rusange n’ay’itorero ADEPR by’umwihariko, cyane cyane ku bijyanye n’igihe icyemezo nk’iki cyakabaye gifatwa, ububasha bwo kugifata, inzira binyuzwamo kugira ngo gifatwe ndetse no gusuzuma ibikwiye gushingirwaho mu gihe icyo cyemezo cyaba kiri mu nyungu zanyu ndetse n’izi’itorero muri rusange.”

Mu ibaruwa ye, Bishop Tom yasoje asaba Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga gusuzumana ubushishozi ubusabe bwe.

Bishop Tom yasabye gusubizwa inshingano muri ADEPR

Ibaruwa ADEPR yandikiye Rwagasana imuhagarika

Iri tabwa muri yombi ry’ abapasiteri n’ abayobozi bakomeye muri ADEPR rije rikurikira umwuka utari mwiza n’ impaka byakuruwe na hoteli y’ iryo torero. Ubwo iyo hoteli yubakwaga abakiristo bamwe bumvikanye bijujutira ko iryo torero ryakaga amafaranga y’ iyo nyubako ku gahato.

Nyuma y’ifungwa ry’abayoboraga ADEPR, hahise hatorwa abayobozi bashya barimo Rev Karuranga Euphrem watorewe kuba Umuvugizi Mukuru, Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije, Pasiteri Ruzibiza Viateur atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, Madamu Aurelia Umuhoza agirwa ushinzwe Imari n’Ubukungu na ho Pasiteri Nsengiyumva Patrick aba Umujyanama.

Ibitekerezo

  • ariko mwokabyaramwe Leta yadukije uyu mugome w’igisambo urukiko rwamurekuye arwaye ko agiye kwifuza none aje kurwana kumbehe ye yashinze rye abamwemera bakazamukurikira ko we ntawe uzamugendaho nkuko yagenze kuri Samson

    Rwagasana nyuma yokwandika iyi baruwa nasange abayobozi bagenzibe baganire.

    Tom arashaka iki ko twahaze I terabwoba rye? Ntugende ashinge itorero rye gusa sinizeye ko yabona abayonoke kuko ntawutamuzi. Cg ajye kuragira inka Murakami Takuya mumutungo witorero nahumure ntawuzamukorera nkibyo yakoreraga gasarasi Samson nabandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa