skol
fortebet

Byari amarira n’agahinda ubwo Mucyo Sabine wari umaze amezi 7 arushinganye na Caleb yasezerwagaho bwa nyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu, mu irimbi rya Rusororo ho mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo gushyingura Mucyo Sabine witabye Imana hashize amezi arindwi arushinganye n’umugabo we Caleb Uwagaba. Ni umuhango waranzwe n’amarira ndetse n’agahinda ku bawitabiriye.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Ukwakira 2018, ubera ku irimbi rya Rusororo, wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma byabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy church ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Mucyo witabiriwe n’abantu batandukanye; higanjemo ibyamamare muri ‘Gospel’ babana na Caleb muri ‘All Gospel Today’ ihuza abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri n’abandi bazwi cyane muri ‘Gospel’.

Mu bazwi cyane bari batabaye twavuga Apostle Mignonne, Rev Baho Isaie, Kavutse Olivier, Alain Numa, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Ayabba Paulin, Diana Kamugisha, Olivier Roy, Pastor Gaby, Gogo, Muhikira Irene Bellange wabaye miss UNILAK, Bishop Rugamba Albert, Albert Niyonsaba, Stella Manishimwe, Florent Ndutiye, Bright Karyango n’abandi.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye Ev Uwagaba Caleb Joseph yamenyekanye nk’umujyanama wa Papa Emile. Nyakwigendera Mucyo yatabarukiye mu bitaro bya CHUK kuwa Kane tariki 04 Ukwakira 2018.

Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupusc Erythematosus. Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye.

Ni nyuma y’aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n’ibyo hanze y’u Rwanda, bari barabuze indwara.

Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi yambikanye impeta na Ev Caleb Joseph Uwagaba dore ko bakoze ubukwe tariki 03 Werurwe 2018. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.

Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari, yari umukristo muri
Bethesda Holy church aho yari umu ‘Protocol’. Iri torero ni naryo Uwagaba Caleb wari umugabo we yasengeramo.




Ubu ni ubutumwa bwa Caleb avuga agahinda yatewe no kubura umufasha we





IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

Ibitekerezo

  • Turihanganisha abasigaye.Ariko nk’Abakristu,nagirango ngire icyo mvuga ku RUPFU.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Muli 1 Abakorinto 15:6,havuga ko upfuye aba ameze nk’usinziriye.None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko abenshi bigisha. Roho idapfa mujya mwumva,yahimbwe n’umuntu w’Umugereki utaremeraga imana dusenga witwaga Platon. Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa